USA:Indege yahitanye abantu barindwi barimo n’umuherwe wo muri Virginia n’umukobwa we

  • admin
  • 05/07/2019
  • Hashize 5 years

Umuherwe ukomeye wo muri Leta ya Virginia muri Leta zunze ubumwe z’Amerika witwa Chris Cline yitabye Imana azize impanuka y’indege yahitanye abantu barindwi barimo n’umukobwa.

Uyu muherwe wari umuyoboke w’ishyaka ry’abarepubulike, yari inshuti ikomeye ya Perezida Donald Trump aho mu 2017 yatanze inkunga ya miliyoni 1 y’amadorari ubwo Trump yarahiriraga kuyobora USA.

Polisi yo muri Bahamas yatangaje ko iyo mpanuka yabaye mu ijoro ryo kuri tariki 4 Nyakanga,ubwo iyo ndege yari ivuye mu kirwa ahari inyubako ze hitwa Grand Cay igana ahitwa Fort Lauderdale yica abantu barindwi bose b’abanyamerika.

Inshuti yahafi mu muryango wa Chris Cline yabwiye 59News ducyesha iyi nkuru ko Chris n’umukobwa we baguye muri iyo mpanuka yahitanye abantu barindwa.

Muri raporo yashyizwe ahagaragara na Polisi yo mu bwami bwa Bahamas iravuga ko hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekanwe icyateye iyi mpanuka yabaye indege imaze kugenda kilometero zisaga ebyiri.

Uyu muherwe apfuye mu gihe hari hasigaye umunsi umwe ngo yizihize isabukuru y’imyaka 61 y’amavuko.

Ku myaka 15 y’amavuko Chris Cline yatangiye ubucuruzi bwa Nyiramugengeri.Mu 2014 ahita atangiza uruganda ruyitunganya ’Foresight Reserves LP’ rufite ikicaro muri Leta ya Missouri .

Mu 2015 yagurishije umugabane umwe yinjiza miliyari 1 na miliyoni 4 z’amadorari y’Amerika.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/07/2019
  • Hashize 5 years