USA:Igihembo cya 10 000 000 z’amadorali ya Amerika ku muntu wakura Trump ku butegetsi.

Larry Flynt umenyerewe mu kwandika inkuru za poronographie cyangwa inkuru z’ubusambanyi yatangaje ko we ubwe azatanga amafranga agera kuri miliyoni 10 000 000 z’amadolari y’amerika ku muntu wese wakura ku butegetsi Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

JPEG - 62.8 kb
Larry Flynt na Donald Trump

Bbc itangaza ko ngo haba mu buryo bwo guhirika Perezida Trump,haba mu buryo bwo kuzana amakuru yaba intandaro yo kumwubikira imbeho,yaba mu bundi buryo ngo icyangombwa ni icyari cyo cyose cyavana Trump ku buyobozi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Larry Flynt, nyiri ikinyamakuru Hustler,cyandika ku nkuru za poronographie, yavuze ko gukura Trump ku butegetsi mbere y’uko amazi arenga inkombe ari igikorwa cya buri Munyamerika wese,ari nayo mpamvu ngo we yamaze gushyiriraho igihembo cya $10,000,000 ku muntu wakora igishoboka cyose ingoma ya Trump igahinduka amateka.

Uyu mugabo Larry Flynt, wandika inkuru z’abakuze (pornography), ni umwe mu bari bashyigikiye Hillary Clinton aho yari ahanganye na Trump mu kwiyamamarizaga kuba umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika,aho Trump yaje gutsinda,nyamara ariko kugeza ubu hakaba hakomeje kubaho kutishimirwa n’uyu muperezida Donald Trump kugeza aho Larry yamaze gushyiraho amafranga y’igihembo ku muntu wahirika ingoma ya Trump ndetse agatanga na nimero ya telefone hamwe na email yo koherezaho amakuru ku muntu waba yashyize mu bikorwa ihirikwa ry’ingoma ya Perezida Donald Trump.

JPEG - 70 kb
Larry Flynt wamaze gushyiraho akayabo k’amafranga ku muntu uzahirika ku ngoma Trump
JPEG - 29.9 kb
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe za Amerika

Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe