USA:Donald Trump azagendera mu modoka ikomeye gusumba inshuro cumi kuyatwaraga Obama

  • admin
  • 15/01/2017
  • Hashize 7 years

Miliyari zirenga hafi ijana 180 y’amanyarwanda niyo yatanzwe na Leta ya Amerika ngo hakorwe imodoka iri mu bwoko bwa Cardillac izatwara Donald Trump, ikazaba ifite umutekano gusumba imodoka cumi zatwaraga Barrack Obama.

Cadillac One niyo modoka umukuru w’igihugu mushyashya wa leta zunze ubumwe za amerika umuherwe Donald Trump azajyamwo guhera taliki yo kuwa 20 mutarama ubwo azaba ahejeje kurahira imbere y’isinzi ry’abanyamerika.

Iyo modoka ikazaba isimbuye iyahoraga itwara umukuru w’igihugu Barrack Obama ufite inkomoko muri Africa nayo ikaba yarakozwe na Cadillac isanzwe ikora imodoka zitwara umukuru w’igihugu cya Amerika. Izo modoka uko ari ebyiri ngo zizaba zitandukanye cyane kuko izatwara Trump izaba ikomeye cyane kurusha iyari isanzwe itwara Obama.

Mwamenya ko iyo Modoka yakozwe ku mafaranga angana na miliyoni imwe n’igice ya ma Dollard ya Amerika, akaba angana na miliyari zirenga 180.

Trump azagendera mu modoka ikomeye gusumba inshuro cumi kuyatwaraga Obama
Yanditswe na Bigirumwami Aloys/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/01/2017
  • Hashize 7 years