USA Yanyomoje Ibivugwa Ko Yatangije Intambara Na Koreya

  • admin
  • 27/09/2017
  • Hashize 7 years

Reta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje itari mu ntambara n’igihugu cya Koreya ya ruguru.

Umutegetsi mukuru ushinzwe gutangaza amakuru mu biro bya Perezida wa Amerika, Sarah Huckabee Sanders yabwiye abanyamakuru ko kuvuga ko Amerika yatangaje imirwano kuri Koreya ya ruguru bitagira aho bifatiye.

Mbere yaho gato umutegetsi ukomeye wa Koreya Ri Yang Ho yatangaje ko Amerika yatangaje intambara ku gihugu cye.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Ri Yong Ho yatangaje ko kuba Perezida Trump yatangaje ku rubuga rwa twitter ko Koreya ya ruguru izamangana vuba nikomeza kubangamira Amerika n’ibihugu bicuditse, ar’ibigaragara ko yatangaje intambara ku gihugu cye.

Ri Yong Ho Yatangarije kuri ONU n’ibihugu byose ko bigomba kwibuka neza ko Amerika yatangaje ubwa mbere imirwano ku gihugu cya Koreya yaruguru.

Ri Yong Ho avuga ko Koreya ya ruguru ishobora kurasa indege z’intambara za Amerika naho zitaba ziri hejuru y’ikirere cyayo.

Yanditswe na Salongo/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/09/2017
  • Hashize 7 years