USA : Umukinnyi wa filime ukomeye yarasiwe hanze y’inyubako y’umukunzi we

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/11/2020
  • Hashize 3 years
Image

Umukinnyi wa filime witwa Eddie Hassell wo muri Amerika yapfuye arashwe, kugeza ubu abagize uruhare mu iyicwa rye nta n’umwe uramenyekana.

Umuvugizi w’uyu musore yatangaje ko yarashwe ubwo yari hanze y’inyubako y’umukunzi we muri Leta ya Texas, ndetse ngo ntabwo abamurashe bigeze bamenyekana. Ntabwo ikintu cyatumye uyu musore araswa kiramenyekana.

Uyu musore yamamaye muri filime yitwa ‘Surface’ yacaga kuri NBC ndetse na ‘The Kids Are All Right’ yabiciye mu 2010 igahatana mu bihembo bya Oscar uwo mwaka. Yapfuye akimara kuraswa mu gitondo cyo ku Cyumweru.

Eddie Hassell n’ubwo atagiye agaragara muri filime nyinshi nk’umukinnyi w’imena hari nyinshi yakinnyemo nka “The Kids Are All Right”, “Family Weekend“, “’Til Death”, “2012”, “Longmire”, “Jobs”, “Bones”, “Southland”, “Warrior Road”, “Studio 60 on the Sunset Strip”, “Bomb City” n’izindi.

Muri “Surface” yamuzamuriye izina yitwaga Phil Nance, aho yagaragaye mu bice byayo byinshi. Iyi filime yabiciye mu 2005 na 2006. Yanakinnye nka Eddie Suarez mu yitwa “Devious Maids”.

Uyu musore wari ufite imyaka 30, yanandikaga ibitabo ndetse mu 2009 yashyize hanze icyo yise ‘Someone Should Tell You: Startling Revelations and Truths to Help You Understand and Improve Your Life’. Hassell yavutse ku wa 16 Nyakanga 1990 i Corsicana muri Texas.

Niyomugabo Albert

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/11/2020
  • Hashize 3 years