USA: Perezida Trump Arifuza Guhura na Kim Jong Un

  • admin
  • 02/05/2017
  • Hashize 7 years

Iminsi mike nyuma yuko Amerika irimo gutekereza gukoresha uburyo bwose bwa gisirikare ku byerekeye Koreya ya ruguru, perezida Donald Trump yatangaje kur’uyu wa mbere, ko yiteguye kubonana n’umutegetsi wa Koreya ya ruguru, Kim Jong Un.

Ibyo bibaye mu gihe Koreya ya ruguru ikomeje kugerageza misile balistike kandi bivugwa ko yiteguye kugerageza ikindi gisasu cya kirimbuzi, bizaba bibaye ubugira gatandatu.

Perezida Trump yatangaje ko byaba bikwiriye ko abonana na Kim Jong Un, nta kibazo yobibonamo. Avuga ko byba ari amateka kuriwe kubonana nawe.

Mu kiganiro cya televiziyo cyatangajwe ku cyumweru kuri programa ya Televiziyo, CBS, “Face the Nation”, Perezida Trump yavuze kandi ko yemera Kim Jong Un, kubona yarashoboye gutsimbataza ubutegetsi bwiwe yasigiwe na se ari mu myaka makumyabiri gusa.

Umutegetsi i ushinjwe gutangaza amakuru, Sean Spicer abajijwe kubyatangajwe na Trump yavuze ko Trump yumva ibibazo Koreya ya ruguru iteye. Avuga kw’azakora ibishoboka byose kugira ngo arinde Amerika ibibazo Koreya ishobora gutera.

Ku byerekeye ukubonana hagati ya Perezida Trump na Kim Jong Un, Spicer avuga kw’ari ibigaragara kw’ibyo bidashoboka umuntu arabye uko ibintu bimeze muri iki gihe

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/05/2017
  • Hashize 7 years