USA : Ibintu byafashe indi ntera nyuma y’uko Trump yanze kwemera ibyavuye mu matora Ibihumbi byigaragambije [ AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/11/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abashyigikiye Perezida Donald Trump w’Amerika babarirwa mu bihumbi baraye bateraniye i Washington DC mu myigaragambyo yo gushyigikira ibivugwa bidafitiwe gihamya byuko habayeho uburiganya mu matora ya perezida.

Abigaragambya bitwaje amabendera, bahasanzwe n’abanyamuryango b’amatsinda y’abahezanguni arimo itsinda Proud Boys, bamwe bambaye ingofero za ‘casques’ n’amakoti adatoborwa n’amasasu.

Mbere yaho, abashyikigiye Trump bahundagaye ku rukurikirane rw’imodoka zimutwara ubwo yari anyuze aho ajya ku kibuga cye cy’umukino wa golf.

Joe Biden yatsinze amatora ya perezida yo ku itariki ya 3 y’uku kwezi kwa 11. Ariko, kugeza ubu Trump yanze kwemera ko yatsinzwe.

Yatanze ibirego mu nkiko bijyanye na za leta z’ingenzi ngo umukandida atsinde amatora ndetse avuga ko – nta gihamya atanze – habayeho uburiganya mu matora, ariko kugeza ubu uwo muhate we ntacyo wagezeho.

Byagenze gute mu myigaragambyo?

Ku wa gatanu, Trump yari yavuze ko ashobora “kugerageza kuhahagarara akabasuhuza”. Ku wa gatandatu mu gitondo, urukurikirane rw’imodoka zimutwaye rwanyuze muri ako gace ka Freedom Plaza hafi ya White House.

Trump yazengurutse ako gace, ariko ahita akomereza ku kibuga cye cya golf cy’i Sterling muri Virginia.

Nyuma, yasangije abamukurikira kuri Twitter ubutumwa bwatangajwe na Dan Scavino ukora muri White House wasezeranyije ati: “TUZATSINDA!” Ariko ntibyamenyekanye niba Trump yateganyaga kugaruka aho habera imyigaragambyo.

Abandi badashyigikiye Trump bari bateganyije gukora imyigaragambyo yo kwamagana iyo y’abamushyigikiye, ariko kugeza ubu nta kibazo gikomeye cy’ubushyamirane hagati y’impande zombi cyari cyatangazwa.

USA : Ibintu byafashe indi ntera nyuma y’uko Trump hanze kwemera ibyavuye mu matora Ibihumbi byigaragambije

Niyomugabo Albert

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/11/2020
  • Hashize 4 years