USA: Abambara Poketi akabo kashobotse

  • admin
  • 09/07/2016
  • Hashize 8 years

Mu mujyi wa Carolina hbarizwa muri Leta Zunze ubumwe za Amaerica bamaganye burundu abambarira imyenda munsi y’ikibuno bimwe bizwi nka Poketi bahamya ko bituma habaho irondaruhu muri uyu mujyi.

Ibi kandi byari biherutse kubaho muri Leta ya Floride na Louisiana nazo zibarizwa muri Leta zunze ubmwe za America. William James Jr ni Meya w’umujyi wa Tommonsville yabwiye urubuga Florence News ko abana bakiri bato bakora ibyo babona cyangwa se bakopera kuri bakuru babo n’ababyeyi babo, James Jr yagize ati “ Abana bato bakora ibyo babona rero nibabona umuntu mukuru yamabarira ipantaro munsi y’ikibuno cyangwa agenda mu muhanda yambaye ubusa nabo bazakura bazi ko ariko bimeze bajye biyambarira ntakibazo. Niyo mpamvu tugomba kubihagarika duhereye kuri aba bakuze hanyuma n’abakiri batoya tukabuza gukora ayo mahano tunabereka ingaruka n’ububi bwabyo”.

Iyi ngeso yo kwambara Poketi kuri uriya mugabane wa America yamaze kuba akarande ahanini ikaba yambarwa n’abirabura baba hariya dore ko no muri Afurika imaze gushing imizi mu rubyiruko cyane cyane ibamamare nk’abahanzi n’abakinnyi b’amafilimi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/07/2016
  • Hashize 8 years