Urwibutso rwa Ntarama, isura nyakuri igaragaza uburyo Umututsi yishwe mu buryo bw’indengakamere

  • admin
  • 13/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abatutsi b’ I Ntarama barishwe kuva ku ruhinja kugera ku mukecuru;

-Impinja zakubitwaga ku nkuta za Kiliziya;

-Interahamwe n’abasirikare banze gukoresha amasasu bahitamo gutwikisha matela abari bahungiye aho;

-Ku wa 14 Mata 1994 bamwe mu Batutsi bagiye i Kigali kubaza icyo bazira;

-Haguye Abatutsi basaga 5000

Urwibutso rwa Ntarama, ruherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, Akagari ka Cyugaro, Umudugudu wa Rugarama. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Ntarama yari mu cyahoze ari Komine Kanzenze, Superefegitura ya Kanazi, Perefegitura ya Kigali-Ngari.

Mbere ya Jenoside

Akarere ka Bugesera mbere ya 1959 karangwaga n’ishyamba ryinshi, abaturage bari bake cyane. Mu mwaka w’1959 Umwami Mutara Rudahigwa V amaze gutanga, Abatutsi bari batuye mu gihugu abenshi baratwikiwe, baricwa ndetse baranyagwa abandi bahungira muri za Misiyoni(Paroisse) hahita himikwa Umwami Kigeli Ndahindurwa.


Iyimikwa ry’uyu mwami rikaba ryarateje imvururu kuko Abahutu batamushakaga bashaka Repubulika.

Muri icyo gihe Abatutsi benshi bimurirwaga ku ngufu mu Bugesera baturutse za Ruhengeri, Gisenyi ndetse na Gitarama, ariko abandi bahungira mu bihugu byari bituranye n’u Rwanda, nka Congo, Uganda, Tanzaniya ndetse na Burundi.

Kugirango bimurirwe za Bugesera mu by’ukuri ntabwo babifurizaga ubuzima bwiza bwari uburyo bwo kubaroha kuko hari ishyamba ryinshi ndetse muri iryo shyamba harimo n’isazi yitwa tsetse. Bumvaga ko bazaribwa n’inyamaswa zitandukanye zabaga mu ishyamba ndetse bakaribwa n’isazi ya tsetse hakiyongeraho n’inzara yari yarayogoye ako karere.

Ariko Abatutsi bamaze kugera mu Bugesera bagerageje kwirwanaho, bagerageza kugonda utuzu two kubamo, bagerageza gutema ishyamba aho bishoboka. Ariko hariho abatarashoboye gukomeza kubaho kubera inzara ndetse n’ubuzima bubi.

Uko imyaka yakomeje kugenda, Abatutsi bagiye batotezwa bamwe bagafungwa, bakicwa ndetse bagenda bavanwa no ku kazi. Ibyo byose bikaba byaraterwaga n’ubuyobozi bubi bwariho. Muri 1973 abana b’Abatutsi b’Abanyeshuri birukanwa mu mashuri ababishoboye bahungira mu mahanga bakomeza kwiga kuko ubuyobozi bwariho ntabwo bwifuzaga ko hari icyiza Umututsi yageraho.

Mu gace ka Bugesera, icyahoze ari Komine Kanzenze, Abatutsi bakomeje gutotezwa ndetse bamwe na bamwe bakicwa bavuga ko ari ibyitso by’inkotanyi bikomeza bityo.

Mu mwaka w’1992 mu mpande zose Abatutsi barishwe mu Bugesera/Ntarama ndetse baratwikirwa bagerageza guhungira muri za kiriziya. Muri icyo gihe abahungiye muri za kiliziya ntabwo bahiciwe, ariko inzara n’inyota bibiciramo kubera ko batabonaga uko bajya gushaka icyo kurya cyangwa icyo kunywa.

Kiliziya ya Ntarama yahungiyemo Abatutsi, ariko cyane cyane abenshi bahungiye muri kiliziya ya Nyamata. Umuzungukazi witwaga Antoinette Locatelli wari Umuyobozi wa “Familiale” abonye iyicwa ry’Abatutsi abimenyesha amahanga. Uwari Musenyeri Nsengiyumva amubuza gutangaza ayo makuru y’iyicwa ry’Abatutsi, amubwira ko nabikomeza azabizira ariko ntibyamukundira akomeza kubitangaza nyuma aza kwicwa arashwe n’umwe mu bakuru b’abasirikare bo kuri superefegitura.

Abatutsi bakomeza gutotezwa uko imyaka yagiye igenda. Kubera iyimurwa ry’Abatutsi bazanwaga mu gace ka Bugesera, Segiteri ya Ntarama yaje guturwa n’Abatutsi benshi.

Mu gihe cya Jenoside

Jenoside itangiye ku wa 7 Mata 1994 Abatutsi barimo kwicwa ariko kubera ko bari benshi bagerageje kwirwanaho ariko biba iby’ubusa abicanyi bari batuye Ntarama bitabaje Interahamwe zivuye mu bindi bice by’igihugu cyane cyane abari begereye agace ka Bugesera.

Ubwo Abatutsi batangiye guhungira muri Kiliziya ya Ntarama guhera mu matariki 10,11,12,13,14 kuko bari bamaze kunanirwa n’inzara ibamereye nabi, ariko kubera ko bagendeye ku by’abababanjirije ko abahungiraga muri za Kiliziya baticwaga nabo bari bizeye ko bari buhakirire kandi bumvaga ko Interahamwe zidashobora kwinjira muri kiliziya y’Imana ngo ziciremo abantu, ikaba ariyo mpamvu Abatutsi bahungiye muri za kiriziya cyane.


Bagiye kubaza icyo bazira barohwa mu ruzi

Kuwa 13 Mata 1994 ku kiriziya haje abasirikare n’Interahamwe benshi bayobowe na Karera, bakora ibarura ry’Abatutsi bari bahari basanga ari bake bababwira ko bagiye kubazanira Abasirikare babarinda ko bagomba kubwira n’Abatutsi bari ahandi bakaza kuri kiriziya. Ibyo byari uburyo bwo kubegeranya kugira ngo bazabicire hamwe.

Ku wa 14 Mata 1994 bamwe mu Batutsi bagiye i Kigali kubaza icyo bazira kuko ariho hari ubuyobozi bukuru bageze ku Kagera, Interahamwe zibarohamo hafi ya bose barahashirira barokokamo bake.

Ku wa 15 Mata 1994 Abasirikare n’Interahamwe benshi baje Ntarama basanga Abatutsi babaye benshi maze babiraramo barabica. Kuri kiriziya ya Ntarama hari umuborogo mwinshi kubera abari bishwe batahwanye.

Abatutsi bishwe impfu z’agashinyaguro kandi zitandukanye. Abari mu cyahoze ari kiriziya ubu yabaye urwibutso rwa Jenoside bararashwe nyuma baratemagurwa hakoreshejwe intwaro za Kinyarwanda (imihoro, imipanja, ibyuma, impiri n’ibindi). Ababyeyi bari batwite basatuwe amada ngo barebe uko abana b’Abatutsi baba bameze mu nda. Hari n’utuzu twari dukikije icyahoze ari kiliziya. Naho hiciwemo abatutsi imwe yiciwemo abana babakubita ku rukuta ubu hakaba hakiriho ikizinga cy’amaraso y’abo bana.


Indi yari igikoni yatwikiwemo Abatutsi bari bahahungiye,bakoresheje matola bari bahunganye. Ariko interahamwe ziza kubona ko bidahagije kuko bari benshi bagerekeranye bababirindururiraho urukuta rw’ako kazu. Ku rwibutso rwa Jenoside ya Ntarama hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi bitanu ( 5.000).

Guhera ku wa 19 Mata 1994 Abatutsi bakomeje guhigwa no kwicwa, ni nabwo haje igitero cya “bus” 3 z’Intarama kiyobowe na Nyiramasuhuko Pauline (wari Minisitiri) bagenda bica, abana n’abagore b’Interahamwe bakagenda basonga Abatahanye.

Ku wa 30 Mata 1994, icyo gitero cyateye ku rufunzo ahari harahungiye Abatutsi benshi maze barabica.Ababashije kurokoka bo muri Ntarama barokokeye muri urwo rufunzo rwitwaga CND.

Ku wa 14 Gicurasi 1994 Ingabo za FPR inkotanyi zageze muri Ntarama zibasha kurokora abari muri urwo rufunzo bajyanywa i Nyamata.

Nyuma ya Jenoside

Icyahoze ari Kiriziya ya Ntarama cyahinduwe urwibutso rwa Jenoside kubera Abatutsi benshi bahaguye barenga ibihumbi bitanu(5.000).


Chief editor/ MUHABURA. RW

  • admin
  • 13/04/2020
  • Hashize 4 years