Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu Akamaro rwashimiye abamaze gutanga imodoka

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwashimiye abamaze gutanga imodoka zabo ndetse bakanatangira gukorera mu mihanda imwe n’imwe y’Umujyi wa Kigali n’abamaze kugaragaza izizatangira gukora mu cyumweru gitaha.

Ni nyuma y’aho abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Kigali bagiye bagaragaza ikibazo gikomeye cy’ibura ry’imodoka kiri muri serivisi ya taransiporo.

Abamaze gutanga imodoka bashingiye ku itangazo ryo kuwa 21 Mutarama 2022 ryasabaga abafite imodoka zafasha mu gukemura iki kibazo, n’ubu hakaba hairimo gusabwa abafite imodoka gukomeza kuzitanga kugira ngo zikomeze zizibe icyuho gihari.

Itangazo ryashyizwe hanze n arura riragira riti: “Tuboneyeho kongera gusaba n’abandi baba bafite imodoka zagenewe gutwara abantu rusange ko bazigaragaza banyuze ku rubuga rwa www.rura.rw ahanditse online services bagakurikiza amabwiriza cyangwa bakohereza ibaruwa kuri emails: transportregulation@rura.rw cyangwa kuri info@rura.rw.”

Mu gihe hagaragara ubuke bw’imodoka n’abatega imodoka rusange na bo bakomeza kwiyongera, cyane ko usanga ku byapa hadasiba kubona imirongo miremire y’abazitegereje.

Ni bwo buryo buhendutse kurusha ubundi bufasha abatuye Umujyi wa Kigali kugera mu bice byose bifuza bitabagoye, ariko mu masaha ya mu gitondo abantu bajya ku kazi ndetse n’aya nimugoroba bataha, usanga imirongo yakabije kuba miremire.

Si ubwa mbere Umujyi wa Kigali uhuye n’ikibazo cy’imura rya bisi zitwara abantu, ariko buri gihe iki kibazo kizamutse hashakwa umuti umara igihe ariko nturambe.

Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali Emmanuel Asaba Katabarwa aheruka kubwira RBA ko Umujyi wa Kigali ufite icyuho cya bisi 271 hashingiwe ku busabe bw’abakeneye kuzikoresha ubu, ndetse muri rusange hakaba hakenewe nibura imodoka rusange 500 zaziba icyuho burundu.

Kuri ubu Umujyi wa Kigali utangwamo serivisi zo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange binyuze mu bigo bitatu ari byo Royal Express, Kigali Bus Service na Jali Transport Limited yahoze yitwa RFTC. Buri kigo muri byo vcyagiye gihabwa ibyerekezo bitanduanye n’iby’ikindi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/08/2022
  • Hashize 2 years