Urwandiko rujya mu mahanga ku baturage rwa henze kurusha urw’ Abanyacyubahiro

  • admin
  • 31/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Igiciro cy’urwandiko rujya mu mahanga ruzwi nka Passport ku bantu bakuru basanzwe [ abaturage basanzwe cyangwa abacuruzi ] ruzajya rwishyurwa ibihumbi mirongwirindwi na bitanu [75.000 Frw] ruvuye ku bihumbi[ 50 000 Frw] mu gihe iy’abanyacyubahiro [Abayobozi bakomeye bakora muri Leta ] yagumye ku bihumbi mirongwitanu [50 000 Frw]. Nkuko bigaragazwa n’ Iteka rya Minisitiri ryerekeye abinjira n’abasohoka

Iri teka rigena kandi ko urwandiko rw’Inzira rw’umwana [ni ukuvuga utaruzuza imyaka 18 y’ubukure] rwishyurwa ibihumbi ma kumyabiri na bitanu [ 25 000 Frw]

Uretse izi nyandiko zifite agaciro k’imyaka itanu, Passiporo y’umuntu mukuru imara imyaka 10 izajya yishyurwa ibihumbi ijana [100 000 Frw].

Iri teka rigaragaza ko Pasiporo y’akazi ari ibihumbi[ 15 000 Frw,] rinerekana ko iy’Abanyacyubahiro izajya yishyurwa ibihumbi[ 50 000 Frw] yari isanzweho.

Iri teka rishyira Abanyacyubahiro mu byiciro bibibi birimo abanyacyubahiro b’ikirenga bagumana iyi pasiporo burundu. Abo barimo Perezida wa Repubulika n’uwo bashakanye, Perezida wa Sena, uw’umutwe w’Abadepite, uw’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe.

Ikiciro cya kabiri ni icy’abayobozi bakuru bayikoresha kandi bakayigumana mu gihe cyose bakiri muri ako kazi.

Iri teka ritegeka ko ababakoresha iyi pasiporo y’abanyacyubahiro bo muri ibi byiciro byombi badashobora gukoresha indi pasiporo mu gihe bakiri mu nshingano keretse iyo byemejwe n’ubuyobozi bukuru bw’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka.

Rivuga kandi ko ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka bushobora kugena undi muntu uhabwa iyi pasiporo y’abanyacyubahiro bubanje kugisha inama izindi nzego zibifitiye ububasha.

Ufite Pasiporo yo mu Rwanda ashobora kwinjira muri Hong Kong, Philipine, Mauritius, Singapore, RDC, Tchad no mu bihugu bine bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba: U Burundi, Uganda, Kenya na Tanzania.” Ndetse nahandi …kugira ngo abenegihugu bemererwe kwinjira mu bihugu runaka, batatse Visa biterwa n’amasezerano ibihugu byombi biba bifitanye mu korohereza abaturage babyo gukora ingendo.

Umwaka ushize Abakuru b’ibihugu n’aba leta z’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bwa Afurika batangije ku mugaragaro urupapuro rw inzira rumwe ku banyafurika.Perezida wa Tchad, Idris Deby, na Perezida w’U Rwanda, Paul Kagame, babaye aba mbere bahawe iyo pasiporo ya mbere itanzwe n’uwo muryango.

Igihugu cya Kenya muri Afurika cyiza ku mwanya wa 50, aho pasiporo yaho yinjira mu bihugu 68; Uganda iza ku mwanya wa 60 naho Pasiporo yayo ikinjira mu 57 nta Visa, Tanzania ku mwanya wa 57 no mu bihugu 61 mu gihe u Burundi buza ku mwanya wa 77 ikoreshwa mu bihugu 44 nta Visa.

Salongo Richard /MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/05/2019
  • Hashize 5 years