URwanda rurasinyana n’Ubwongereza amasezerano y’ubufatanye kubimukira

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Uyu munsi u Rwanda n’Ubwongereza birashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye yo kwimura abasaba ubuhunzi mu gihugu cy’ubwongereza , bitangazwa ko iki arigikorwa cya mbere cy’ubutwari gishobora gufasha gukemura ikibazo cy’abimukira kw’isi.
Kuruhande rwa Leta y’Ubwongereza ayo masezerano arashyirwaho umukono n’ umunyamabanga wa leta,Priti Patel, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kur’uyu wa gatatu naho kuruhande rwa leta y’URwanda ashyirweho umukono na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, n’amasezerano y’ubufatanye azwi ku izina rya “Rwanda-UK Migration. ndetse n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu. ”
IbihugubByombi byemeza ko ubwo bufatanye buzakemura ’ikibazo cy’abimukira ndetse n’ubusumbane mu bukungu butuma abimukira bava mu ngo zabo.
Nyuma yo gusinywa Patel na Dr. Biruta biteganijwe ko bagirana ikiganiro n’abanyamakuru kugira ngo barusheho gusobanura ibyayo masezerano.

Ni nyuma y’uko U Rwanda rwemeye kwakira impunzi n’abimukira binjiye mu Bwongeza mu buryo bunyuranyije n’amategeko abo bimukira nibagera mu Rwanda bakazafashwa mu mibereho yabo cyangwa , ababishaka bakazasubira mu bihugu byabo
Abo bimukira bakomokamu bihugu bitandukanye kw’isi bakaba bazaza biyongera kuzindi mpunzi z’abimukira zaturutse muri Libye zatujwe I Gashora mu ntara y’iburasirazuba.
Biteganijwe ko Ubwongereza izatanga miliyoni 120 zama pound azafasha abo bimukira ndetse n’abanyarwanda mu bikorwa bitandukanye birimo kubafasha kwiga amasomo y’indimi, ndetse n’amashuri makuru ndetse n ‘amahugurwa y’imyuga n’ubumenyi ngiro
Ibihugu byombi bivuga ko ubufatanye buzashyira imbere icyubahiro no kongerera ubushobozi abimukira, no kwita ku mutekano wabo , iyi gahunda yo kwakira abimukira mu Raanda izakomeza gushyirwa mu bikorwa kuko URwanda ruri mu bihugu bifite umutekano ku isi.

U Rwanda ruvuga ko ruzakomeza ubu bufatanye n’ibindi bihugu kuko rwiyemeje kurengera abababaye ku isi hose, no guharanira iterambere ry’u Rwanda n’abaturage barwo.

Emmanuel Nshimiyimana/Muhabura.rw

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/04/2022
  • Hashize 2 years