Uruzinduko rwe Minisitiri w’ubutabera wa Gambiya yashimishijwe n’uburyo Ruswa yahawe akato mu Rwanda

  • admin
  • 03/10/2015
  • Hashize 9 years

Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2015,Minisitiri w’ubutabera w’igihugu cya Gambiya, Mama Fatima Singhteh uri mu ruzinduko rwe mu Rwanda yashimye ingamba U Rwanda rwashyizeho zo kurwanya ruswa, atangaza ko ubwo bunararibonye buzafasha igihugu cye mu kurushaho kurwanya iki cyaha.

Ari kumwe n’itsinda yari ayoboye ririmo Umunyamabanga Uhoraho wungirije muri Minisiteri ayobora ariwe Oulaye Camara basuraga Polisi y’u Rwanda. Bakiriwe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, akaba yari hamwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Juvénal Marizamunda ndetse na bamwe mu bayobozi b’amashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda. Yabwiye izi ntumwa zaturutse mu gihugu cya Gambiya ko mu rwego rwo kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zirimo gushyiraho ishami rishinzwe by’umwihariko kuyirwanya (Anti-Corruption Unit), ikigo gishinzwe kwigisha abapolisi indangagaciro za Polisi y’u Rwanda (Ethic Center), n’ishami rishinzwe disipuline y’abapolisi (Police Disciplinary Unit-PDU) ndetse n’andi.

IGP Gasana yabwiye iri tsinda ko inyigisho n’amahugurwa abapolisi b’u Rwanda bahabwa biri mu bituma barushaho kuba abanyamwuga bityo bakirinda kandi bakarwanya ruswa n’ibindi byaha. Yabwiye abo bashyitsi ko ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College-NPC) riherereye mu karere ka Musanze, mu ntara y’Amajyaruguru ari hamwe mu ho abapolisi b’u Rwanda bahererwa ubumenyi n’amahugurwa abafasha kurushaho kuba abanyamwuga, aha IGP Gasana akaba yarabamenyesheje ko umwaka ushize hari umupolisi wo mu gihugu cyabo wize muri ririya shuli naho uyu mwaka rikaba riri kwigwamo n’abandi babiri.

Minisitiri Singhteh yagize ati:”U Rwanda n’urugero rwiza mu kurwanya ruswa, akaba ariyo mpamvu twaje kwigira ku bunararibonye rwabwo. Nashimishijwe n’uburyo inzego zifatanya mu kuyirwanya ndetse n’ingamba inzego zashyizeho mu kuyihashya.” Yashimiye inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda ku kuntu we n’abari hamwe nawe bakiriwe neza, aha akaba yaragize ati:”U Rwanda n’igihugu cyiza. Abayobozi ndetse n’abaturage bacyo barangwa n’urugwiro n’urukundo.”

Mbere y’uko basura Polisi y’u Rwanda, Minisitiri Singhteh n’abo yari ayoboye bari babanje gusura izindi nzego zirimo Minisiteri y’ubutabera, n’Urwego rw’umuvunyi.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/10/2015
  • Hashize 9 years