Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Misiri mu mafoto -Misiri irashima Ingabo z’u Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/03/2022
  • Hashize 2 years
Image

U Rwanda ruza mu bihugu biri ku isonga mu kohereza umubare munini w’ingabo zijya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye binyuze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye cyangwa ubufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Perezida wa Misiri Abdel Fattah Saeed Hussein Khalil el-Sisi, yashimiye Leta y’u Rwanda uruhare igira mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro by’umwihariko ku mugabane w’Afurika.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nyuma yo gukurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubwoko butanu ku wa Gatandatu, Perezida Abdel Fattah El Sisi yagize ati: “Turashimira ingufu z’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Afurika.”

Uretse kuba u Rwanda rwohereza abasirikare, abapolisi n’abasivili mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu bihugu bitandukanye birimo amakimbirane, kuri ubu ni na cyo gihugu gishimirwa ubutwari cyagaragaje mu ruhando mpuzamahanga bwo gutabara ibihugu byugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba.

Muri byo harimo Igihugu cya Santarafurika cyari gisanzwe kibona inkunga y’Umuryango w’Abibumbye igamije kugarura amahoro no guhashya imitwe y’iterabwoba yari yarabaye akarande ishaka kwigarurira ubutegetsi.

Mu gihe hari hagiye kuba amatora y’Umukuru w’Igihugu mu mpera z’umwaka wa 2020, Santarafurika yasabye ubufasha u Rwanda, rusanzwe rufite abasirikare n’abapolisi mu Butumwa bwa Loni, bw’abasirikare b’inyongera hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byasinyanye mu by’umutekano.

Ni na ko byagenze ku bufatanye bwaranze u Rwanda na Leta ya Mozambique aho kuri ubu abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurandura iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame ya kiyisilamu mu gihe gisaga imyaka ine.

Muri icyo kiganiro cyabereye muri Perezidansi ya Misiri iherereye i Heliopolis, Abakuru b’Ibihugu byombi bahagarariye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo ikoranabuhanga n’itumanaho, ibijyanye n’inzu ndangamurage, urubyiruko, siporo no guhugura abadipolomate.

Ayo masezerano yashyizweho umukono mu gihe u Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko n’ubuzima n’izindi.

Perezida El-Sisi na Perezida Kagame bagaragaje ko badashyigikiye ibihugu bikora ku ruzi rwa Nil bishobora gufata ibyemezo ku giti cyabyo bishobora kugira ingaruka ku bindi bihugu byo mu Karere.

Bagaragaje akaga kari mu kuba Igihugu cya Ethiopia cyarafashe umwanzuro wo kubaka urugomero runini cyane mu cyanya kigihuza na Misiri ndetse na Sudani bikaba binyuranye n’amasezerano agenga imikoranire y’ibihugu bikora ku ruzi rwa Nil yashyizweho umukono n’ibihugu byo mu Karere mu mwaka wa 2015.

Nubwo hari hamaze igihe gisaga imyaka 10 hari ibiganiro byo guhosha amakimbirane akomoka ku mikoreshereze y’uruzi rwa Nil nk’isoko y’ubuzima ku bihugu bitandukanye byo mu Majyauguru y’Iburasirazuba bw’Afurika.

Perezida El-Sisi na Perezida Kagame banagarutse ku kibazo cy’umutekano n’ikwirakwira ry’ibikorwa by’iterabwoba ku mugabane w’Afurika bigira uruhare rukomeye mu kudindiza iterambere.

Perezida El Sisi yanaboneyeho gushimagira uruhare rwa Misiri mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba rurimo no gushinga ikigo Sahel-Saharam gishinzwe kurwanya iterabwoba. Perezida Kagame na we yaboneyeho gushima uruhare rwa Misiri mu kurwanya iterabwoba no guharanira amahoro mu Karere.

Perezida Kandi yashimiye Misiri imbaraga ishyira mu kubungabunga ingobyi ya Nil no gushyigikira amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Yanagaragaje uburyo u Rwanda rwishimira byimazeyo umubano w’akadasohoka kandi w’igihe kirekire rufitanye na Misiri, ashimangira ko uwo mubano urushaho kunozwa no gutezwa imbere mu nzego zitandukanye by’umwihariko urw’ubucuruzi n’ubukungu no mu mahirwe Misiri itanga yo kongerera ubumenyi abakozi batandukanye bo mu Rwanda.

Uruzinduko rwa Perezida mu Misiri rwaje rukurikira urwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri aheruka kugirira mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize ubwo yazaga gufungura Magdi Yacoub Heart Centre, Ikigo cyihariye mu buvuzi bw’indwara z’umutima giherereye i Masaka mu Mujyi wa Kigali.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Misiri mu mafoto (Ku wa 25-26 Werurwe 2022)

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/03/2022
  • Hashize 2 years