Urutonde rw’abakobwa 4 bakundwa cyane n’abagabo muri tanzaniya kubera ubwiza bwabo[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 21/03/2018
  • Hashize 7 years
Image

Kuri uru rutonde uratungurwa n’uko abo twari tuzi cyane nka Wema n’abandi batarimo ariko urukundo rwigira aho rushatse kandi gukundwa n’abantu benshi ni umugisha ubonwa na bacye.Urubuga rwa Kenyapost dukesha iyi nkuru rwakoze urutonde rw’ abakobwa bo muri Tanzania bakunzwe kubera ubwiza bwabo ndetse n’ udushya bagenda bakorera kuri konte zabo za Facebook na Instagram.

Abakobwa 4 bakundwa n’ abagabo benshi muri Tanzania turasangamo Gigy Money , Pretty Kind , Sanchoka ndetse na Amber Lulu.

1.Gigy Money

Umuhanzikazi Giggy Money wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Nampa Papa yaje ku rutonde rw’ abakobwa bakunzwe muri Tanzania kubera ubwiza bwe ndetse nuko agaragara mu bitaramo.


Umuhanzikazi Giggy Money

2.Pretty Kind

Pretty Kind umukobwa wigaruriye imitima y’abasore benshi kubera uko yambara ndetse nuko yisanzura mu ku basore mu gihe yagiye gukora ibitaramo ahantu hatandukanye yashyizwe ku rutonde rw’ bakobwa bakundwa n’ abasore kubera ikimero cye.


Pretty Kind

3.Sanchoka

Umunyamideli Sanchoka ukora ibijyanye no kwerekana imideli muri Tanzania yigarurira imitima ya benshi kubera imyambaro itandukahye yambara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Instagram ndetse na Snapchat.


Umunyamideli wo muri Tanzania Sanchoka

4.Amber Lulu

Lulu umuhanzikazi wo muri Tanzania wamamaye kubera kwambara impenure mu mashusho y’ indirimbo akunze gushyira hanze ,yaje ku rutonde rw’ abakobwa bakunzwe muri Tanzania kubera amafoto asakaza hanze.


Amber Lulu umuhanzikazi wo muri Tanzania


Gigy Money , Pretty Kind , Sanchoka ndetse na Amber Lulu.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 21/03/2018
  • Hashize 7 years