Urutonde rw’abakobwa 10 bagiranye ibihe byiza na Diamond Platnumz[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 30/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Diamond Platnumz ni umuhanzi umaze kwandika izina muri Afurika kubera indirimbo ze zakunzwe n’abantu benshi ariko nanone burya ashobora kuba ari mu byamamare byagize abakunzi benshi kuburyo kugeza ubu abakobwa bamaze kugaragara ko bakundanye nawe bagera ku icumi(10) guhera ku uwitwa Rehema Fabien kugeza kuwo aherukiyeho muri iyi minsi ariwe Zari Hassan wanabaye umugore we bikagagaragara ariko ntibivuze ko yageze ku musozo wogukundana.

Urutonde rw’abakobwa ndetse n’abagore bakundanye na Diamond Platnumz

1.Rehema Fabien


Rehema Fabien uyu mwari yatangaje ko ari we wabanje gukundana na Diamond mbere y’uko Diamond aba inshuti na Wema Sepetu. Gusa ngo Diamond akimara gutangaza ko ari inshuti na Sepetu umubano we na Rehema wahise uhagararira aho.

2.Upendo Mushi


Upendo Mushi umukinnyi wa filime mu gihugu cya Tanzaniya nawe ni umwe mu bakobwa bavuzweho kugukundana na Diamond ariko ntibamaranye igihe kirekira kuko umubano wabo wamaze amezi atanu bahita batandukana na Diamond ashinja uyu mwari kutamufata neza mu buriri.

3.Aunt Ezekiel


Undi ni umukinnyi wa filime witwa Aunt Ezekiel, uyu nawe yabaye inshuti na Diamond gusa ntibyamara igihe.

4.Wema Sepetu


Wema Sepetu yakunze kumvika mu mubano we na Diamond uyu munsi ukumva barakundana ejo ukumva batandukanye, gusa umubano w’aba bombi waje kuzamo agatotsi biturutse ku kuba Wema yarashinjaga Diamond kumuca inyuma gusa uyu we bivugwa ko akiri mu mubano wa Diamond gusa aba bombi birinda kubyerurira itangazamakuru.

5.Penny Mungilwa

Penny Mungilwa nawe yabaye inshuti na Diamond mu mwaka wa 2013 uyu mwari akaba yari inshuti na Wema ariko Diamond ntibimubuze kubashyamiranya gusa aba bombi baje gutandukana biturutse ku kuba aba bombi bari bafitanye isano nk’uko ikinyamakuru Ghafla cyabitangaje.

6.Jokate Mwengeleo


Jokate Mwengeleo nawe yigeze kukanyuzaho na Platnumz gusa umubano wabo ntiwigeze umara igihe kirekire. Uyu Jokate akaba yaranakundanye n’umuhanzi Ali Kiba.

7.Jacqueline Wolper

Wolper mbere yo gukundana na Harmonizer nawe yabanje gukundana na Diamond. Nyuma baza gutandukana.Nyuma y’aba Diamond yagiranye ibihe byiza na Zari baheruka gutandukana vuba aha nyuma yo kubyarana abana babiri.

8.Hamisa Mobetto


Hamisa Mobetto; uyu munyamideli yagaragaye mu mashusho y’indirimbo Salome ya Diamond Platnumz.Uyu nawe yagiranye umubano na Diamond kugeza ubwo anamuteye inda babyarana umwana w’umuhungu.

9.Tunda Sebasien


Tunda Sebasien. Uyu mukobwa uzwi mu gihugu cyaTanzaniya nk’umwe mu bifashishwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye, nawe ni umwe mu bakobwa bagaragajwe n’ikinyamakuru ghafla ko bakundanye na Diamond n’ubwo nta numwe wigeze abigaragariza itangazamakuru.

10.Zari Hassan



Zari Hassan niwe mugore wanyuma uherutse gutandukana na Diamond wamushinjaga ingeso y’ubusambanyi ndetse no kumuca inyuma akabyarana n’abakobwa batandukanye ikindi nuko Diamond Platnumz aheruka gutangariza itangazamakuru ko muri uyu mwaka azashaka umugore. Kuri ubu abantu benshi bategerezanyije amatsiko uwo uyu mwami wa muzika muri Tanzaniya uwo bazashyingiranwa. Ni mu gihe umukozi wa Diamond witwa Kefesi aheruka gutangariza itangazamakuru ko yabonaga Zari ari we mugore ukwiye shebuja ahubwo ko abona shebuja yamurangayeho.

Gusa ntabwo wakemeza neza niba uyu ariwo mu bare wa nyawe w’abakobwa uyu muhanzi akundanye nabo kuko aba ni ababashije kumenyekana biranashoboka ko ahantu hose akunda kujya gukorera ibijyanye na muzika, ahasiga inshuti kandi urukundo rwe n’uwo mukobwa nti ruhite rurangirira aho ahubwo rugakomeza ari nayo mpamvu bavuga ko no mu Rwanda ahafite umukobwa babyumva kimwe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 30/03/2018
  • Hashize 6 years