Urutonde rw’abahanzi bapfuye bakunzwe ku mbugankoranyambaga kurusha abandi
- 03/11/2015
- Hashize 9 years
N’Ubwo urebye mbere gato y’iyi myaka turimo usanga imbugankoranyambaga zari zitaratangira gukoreshwa cyane ariko nanone burya ku muhanzi we ngo ntago ajya apfa kuko n’iyo we adahari ariko ibikorwa bye birakomeza bikagamba ndetse bikanater’imbere ari nayo mpamvu usanga kuri ubu za murandasi zahawe agaciro ari nako n’abahanzi bapfuye mu myaka yo hambere usanga kuri uyumunsi aribwo bari gukurikirwa cyane kurenza uko babaga bakurikiwe mbere y’uko bapfa. Muhabura.rw yabateguriye urutonde rw’abahanzi 9 babashije guca agahigo ko gukurikirwa n’abantu benshi nyamara bo bakaba baratabarutse
9.Notorious B.I.G.
Abamukurikiye : milliyoni 9.4
kugeza n’iyi saha uyu muhanzi abantu basaga 100 ku munsi bajya kurubuga rwe rwa YouTube kureba ibhangano bye igatuma rero ajya ku mwanya w’abantu b’ibyamamare byatabarutse ariko bikurikiwe n’umubare w’abantu benshi.
8.Jimi Hendrix
Abamukurikiye : milliyoni 10.8
Hendrix afite abafana bangana na milliyoni zirenga 3.4 kuri Facebook bajyaho umunsi ku munsi bagiye kureba ibikorwa byaranze uyu muhanzi wagacishijeho mu myaka yo hambere.
7.Marilyn Monroe
Abamukurikiye : milliyoni 17
Amafoto agaragaza ubwiza bwe yashyiraga kurubuga rwe rwa twitter niyo yatumaga akurikirwa n’umubare w’abatagira ingano.
6.Whitney Houston
Abamukurikiye : milliyoni 18.5
Houston akoresha YouTube cyane kurenza izindi mbuga kuko ni naho afite amafana benshi
5.Elvis Presley
Abamukurikiye : milliyoni 24
Uyu Elvis yigeze guca agahigo ko kuyobora urutonde rw’ibyamamare bifite Facebook ikurikirwa n’abantu benshi dore ko no kur’ubu n’ubwo yapfuye urukuta rwe rwa Facebook rukurikiwe n’abasaga milliyoni 9.6, ntakindi uru rubuga rwe rwakoraga usibye kurwamamarizaho no kumenyekanisha ibikorwa by’uyu mugabo.
4.John Lennon
Abamukurikiye : milliyoni 29.8
Lennon ntiyigeze akoresha twitter ahubwo we yakoreshaga YouTube yonyine gusa n’ubundi igakurikirwa n’akayabo k’abantu batari bakeya.
3.Tupac Shakur
Abamukurikiye : milliyoni 42.6
Shakur Yapfuye afite imyaka 25 yonyine mu mwaka wa 1996 n’ubwo imbugankoranyambaga zari zitaramenyekana cyane ariko ntibyamubuzaga gukurikirwa n’abantu benshi ndetse n’iyi saha aracyakurikirwa n’ubwo atakiri kuri iyi si y’abazima.
2.Bob Marley
Abamukurikiye : milliyoni 42.6
Uyu nawe afatwa nk’umwami w’injyana ya Reggae mu mateka y’iyi njyana kuko ni umwe mubatumye imenyekana
1.Michael Jackson
Abamukurikiye: milliyoni 220.7
Umwami w’injyana ya Pop w’ibihe byose nk’uko abamukurikiye ndetse n’abahanga mu muziki bamaze kubyemeza akaba kandi anafite urukuta rwa twitter rukurikiwe n’abasaga 882,600 uyu muhanzi kandi n’ubwo ypfuye bwose imbuga nkoranyambaga ze ziracyakoreshwa n’abahaoze ari inshuti ze n’abavandimwe be.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw