Urutonde rw’abahanzi bafite amafaranga kurusha abandi [AMAFOTO]

  • admin
  • 03/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abahanzi ba Hip Hop bihimbiye injyana yabo ya Rap ariko batangiriye kubusa. Ntago bigeze batekereza ko bishobora kuzababyarira ama million ya madolari menshi. Byatangiye bitagaragara ko bizababyarira amafaranga angana nkayo bafite. Ibi byatangiye igihe kimwe muri 1980 aho itsinda rya RUN DMC mu ndirimbo yabo my Adidas bar baranditse batagamije kwamamariza uruganda rwa Adidas ahubwo yari indirimbo isanzwe ariko yaje kubabyarira million imwe ya madolari bayahawe nuru ruganda ngo bakomeze kurumenyekanisha.

Aho niho amafaranga ya mbere muri iyi njyana yavuye, tubabona bagenda bahese ibitugu tukagira ngo tukagira ngo barahetamye nyamara ni ibiro byinshi byamazahabu bikoreye mu mashene bambaye mu bituza byabo.

Aba ni batanu bakize cyane kurusha abandi muri 2018 .

5. Eminem



Uyu yamenyekanye cyane nkumucurizi wa ma album yindirimbo ze mu 2000. Amazina ye ni Marshall Bruce Mathers wa III, yavutse mucya 1972 bivuzeko afite imyaka 46 ariko niwe winjiza amafaranga menshi kurusha abandi bose kuko we ayakura mu ndirimbo ze gusa akaba nta yandi ma business akorera muri America. Akaba apima million 125 zamadolari.

4. Drake



Aubrey Graham Drake nawe yavutse mucya 1986 avukira mu gihugu cya Canada.ubu akorera umuziki we muri leta zunze ubumwe za America akaba yarinjije amafaranga menshi cyane mu mwaka wa 2016 ubu akaba apima million 250 za amadolari.

3. Dr. Dre



Amazina ye nyakuri ni Andre Romelle Young akaba yaravutse mucya 1965 akavukira muri leta zunze ubumwe za Amerika akanaba umwe mu bagwizatunga kuko agiye afite izind company zimwinjiriza nka beats electronics akaba na CEO wayo na studio ikora umuziki ya Aftermath. Uyuwe apima million 740 z’ amadolari.

2. P diddy



Sean John Combs wamenyekanye cyane ku izina rya Diddy yavutse muri 1969 mu mujyi wa New York muri leta zunze ubumwe za America akaba anandika indirimbo akaba anabona amafaranga menshi kuko ari na rwiyemezamirimo. Muruyu mwaka apima million 820 z’ amadolari.

1. Jay z



Yamenyekanye kuri iri zina ariko amazina ye nyakuri ni Shawn Corey Carter akaba umwanditsi mwiza w’ indirimb oakanaziririmba. Ibirenze ibyo ni na businessman ukomeye cyane bimushyira kuri uyu mwanya mu bahanzi bose kuri iyi si akaba yarashakanye n’ icyamamare nacyo mu muziki Beyoncebaherutseno kwibaruka impanga. Apima million 900 z’amadolari.

Mu bigaragara aba bahanzi ba Rap bakomeza gutera imbere cyane ariko ntituzi ninde uza uwambere kugeza milliyari yidolari, ntitunazi neza igihe hazajyamo umunyafurica yewe n’ umunyarwanda.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 03/04/2018
  • Hashize 6 years