Urutonde ngaruka kwezi rwa FIFA, U Rwanda rugeze he, 5 biza imbere muri Afurika no ku Isi

Kimwe mu byo uru rutonde ruzanye ni uko nyuma y’imyaka itanu aho Wales yari ku 117, ubu bageze mu icumi ba mbere, Espanye yo yasohotse muri top ten iyobowe na Argentina ari na ko Cote d’Ivoire iza imbere muri Afurika mu gihe n’u Rwanda rwazamutse.

Wales yageze kuri ibi nyuma yo kwitwara neza muri Euro 2016 aho bagarukiye muri semi finale, bikiyongera ku mukino baheruka gutsindamo Moldova 4-0 bashaka itike y’igikombe cy’isi.

U Rwanda rwazamutseho imyanya 14 kuko ubu ni urwa 107 ku isi.

Bitanu bya mbere ku isi

1. Argentine

2. Ububiligi

3. Ubudage

4. Clombia

5. Brazil

Bitanu bya mbere muri Afurika

1. Cote d’Ivoire (34)

2. Algeria (35)

3. Senegal (39)

4. Tunisia (42)

5. Ghana (43)

Yanditswea na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe