Urusobe rw’ibibazo by’umuryango wa Rwigara mu mboni ya Aimable Bayingana uyobora FERWACY
- 05/09/2017
- Hashize 7 years
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’amagare mu Rwanda, Aimable Bayingana yagaragaje aho ahagaze ku kibazo cya Diane Rwigara n’abo mu muryango we nyuma y’igihe bari bamaze bavuga ko bashimuswe bakajyanwa ahantu hatazi nyamara bikaza kugaragara ko bakoraga ibi byose bibereye iwabo mu rugo ndetse batekanye.
Aimable Bayingana yagaragaje ingero zifatika z’uburyo abagize uyu muryango basanzwe bafite iyi ngeso yo kwihisha inzego z’umutekano bagaherako babesha ko bashimuswe cyangwa bagiriwe nabi kandi ahanini biba ari ibinyoma.
Mu gihe iby’abo mu muryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol bikomeje kuba urusobe no kutavugwaho rumwe ahanini biturutse ku nkuru zimaze igihe zivuga ko Umukobwa w’uyu munyemari, Diane Rwigara ndetse n’abandi bagize uyu muryango barimo Adeline Rwigara, baburiwe irengero nyamaze aya makuru akaza kunyomozwa ubwo Polisi y’igihugu yabasangaga iwabo mu rugo rwabo ruherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 04 Nzeri 2017 bakajyanwa kwitaba inzego zishinzwe iperereza ku byaha bakekwaho nyuma yaho bagaherekezwa na Polisi y’igihugu kuri ubu bakaba bicaye mu rugo iwabo bategereje kuzongera guhamagarwa na Polisi.
Bamwe mu banyarwanda bari bamaze kumenya ko amakuru yari yagiye atangazwa n’abagize uyu muryango bavuga ko baba barajyanwe guhishwa ahantu hatazwi n’inzego z’umutekano, ibintu byateje impagarara mu bitangazamakuru mpuzamahanga n’ibikorera hano mu Rwanda ariko bikaza kugera aho bitahurwa ndetse bikagaragara ko uyu muryango wari uri mu rugo kandi ufite umutekano usesuye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Aimable Bayingana usanzwe ayobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda yagaragaje ko iby’uyu muryango no kwihisha inzego z’umutekano mu gihe ziba zibashakaho amakuru ari akarande cyane ko na Papa ubyara uyu Diane Rwidaga yagaragayeho iki kintu inshuro zirenze imwe ndetse ahamya ko iyi Atari inshuro ya mbere uyu muryango uvugwa mu bikorwa nk’ibi byo gushaka kwihisha inzego z’umutekano.
Aimable Bayingana yagize ati “Ariko jyewe hari ibintu ntajya numva! uriya muryango wa Rwigara Assinapol kuko ufite umutwe ukomeye. Ibi bya Diane na nyina n’abo bava inda imwe ahari aho abantu baraza kwibaza ko ari ubwa mbere biba. Ndibuka ko igihe kimwe late Assinapol Rwigara yigeze gutoroka akihisha police imushakisha ku bintu byo kwinjiza magendu mu gihugu. Icyo gihe famille ye yazamuye urusaku rwinshi ngo barashaka kumwica, ibintu bihinduka “polotiki”.
Ubutumwa Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’amagare mu Rwanda, Aimable Bayingana yacishije kuri Fecebook
Aimable Bayingana kandi yakomeje agaragaza n’izindi nshuro zinyuranye uyu muryango wagiye uvugwa muri ibi bikorwa byo kwihisha inzego z’umutekano ndetse ukanagerageza kugaragariza amahanga n’ababakurikira ko habayeho guhungabanywa n’inzego za Leta ari nako byaje kugenda kuri uyu mukobwa we Diane Rwigara
SOMA INKURU BIFITANYE ISANO: http://www.muhabura.rw/amakuru/politiki/article/diane-rwigara-n-abo-mu-muryango-we-babiri-barekuwe-nyuma-yo Diane Rwigara n’abo mu muryango we babiri barekuwe nyuma yo kubazwa
- Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’amagare mu Rwanda, Aimable Bayingana
- Diane Rwigara n’abo mu muryango we baherejwe na Polisi basubiye murugo bavuye kubazwa
Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw