Urupfu rwa George Floyd: Ni ayahe makuru mashya ku myigaragambyo?

  • admin
  • 31/05/2020
  • Hashize 4 years

Hashyizweho igihe ntarengwa cyo kuba abantu bidegembya hanze mu mijyi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu rwego rwo kugerageza guhosha ubushyamirane burimo urugomo hagati y’abigaragambya na polisi kubera urupfu rwa George Floyd.

Imyigaragambyo ikomeje kuba mu bice bitandukanye.

Polisi ihosha imyigaragambyo iri gukoresha imyuka iryana mu maso n’amasasu ya plastike, nyuma yaho imodoka zayo zitwitswe mu mijyi myinshi.

Perezida Donald Trump yavuze ko urwo rugomo ruri guterwa n’”abasahuzi n’abanyakavuyo”.

Bwana Floyd, Umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika wari ufite imyaka 46 y’amavuko, yiciwe aho yari afungiye kuri polisi ku wa mbere mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota.

JPEG - 81 kb
Abaturage bo muri Minnesota bateguye ibiribwa n’ibyo kunywa byo guha abitabira imyigaragambyo yo mu mahoro

Uwari umupolisi Derek Chauvin w’imyaka 44 y’amavuko, w’umuzungu, yarezwe urupfu rwe kandi biteganyijwe ko agezwa mu rukiko ejo ku wa mbere.

Mu mashusho yasakajwe ku mbuga za internet, Bwana Chauvin agaragara atsikamira n’ivi ijoshi rya Floyd mu gihe cy’iminota myinshi. Bwana Floyd agakomeza kumvikana avuga ko adashobora guhumeka.

Abandi bapolisi batatu bari bari aho byabereye na bo kuva ubwo bahise birukanwa ku kazi.

Abigaragambya benshi bateraniye mu mijyi igera kuri 30 muri Amerika.

I Chicago, abigaragambya bateye amabuye abapolisi bahosha imyigaragambyo, na bo bahise babatera imyuka iryana mu maso. Abantu benshi batawe muri yombi ejo ku wa gatandatu.

Polisi y’i Los Angeles yakoresheje amasasu ya plastike mu kugerageza gutatanya imbaga yabateraga amacupa ndetse igatwika imodoka za polisi.

Nyuma, amashusho yagaragaje abantu bahagaze ku modoka za polisi zangijwe.

Ku munsi wa kabiri wikurikiranya, imbaga y’abigaragambya yerekeje ku biro bya perezida bya White House i Washington, DC.

JPEG - 59.6 kb
Abigaragambya bahagaze hejuru y’imodoka ya polisi yatwitswe i Los Angeles muri leta ya California

I Atlanta na Georgia, ahamenwe inyubako zikanasahurwa ku wa gatanu, hatangajwe ibihe bidasanzwe mu bice bimwe na bimwe mu kurinda abantu n’ibintu.

Abantu babarirwa mu bihumbi na bo bakoze ingendo mu mihanda y’i Minneapolis, New York, Miami, Atlanta na Philadelphia.

Umukwabu wo kutajya hanze nijoro wamaze gushyirwaho mu mijyi nka Minneapolis, Atlanta, Los Angeles, Philadelphia, Portland na Louisville.

Ariko, abigaragambya mu mijyi myinshi bakomeje kurenga kuri ayo mategeko y’umukwabu ndetse hakomeje kubaho gusahura mu bice byinshi.

Muri Minnesota, abasirikare babarirwa mu magana bo mu rwego rw’inkeragutabara – basezerewe mu gisirikare gisanzwe cy’igihugu bitabazwa na perezida cyangwa ba guverineri iyo bibaye ngombwa – baritabajwe ku wa gatanu nijoro.

JPEG - 65.6 kb
Umuriro ubusanzwe ukoreshwa mu birori (firework/feu d’artifice) waturikirijwe hafi y’abapolisi mu myigaragambyo y’i Atlanta muri leta ya Georgia

Ku mugoroba w’ejo ku wa gatandatu, Trump yavuze ko urupfu rwa Bwana Floyd “rwujuje mu Banyamerika ubwoba, uburakari n’agahinda”.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo yavugiye muri leta ya Florida aho yari amaze kwitabira igikorwa cyo kohereza mu isanzure abahanga babiri b’ikigo cya NASA ku bufatanye na kompanyi SpaceX y’umuherwe Elon Musk, Bwana Trump yagize ati:”Mpagaze imbere yanyu nk’inshuti n’umuntu ushyigikiye buri Munyamerika wese ushaka amahoro”.

Trump wamaganye ibikorwa by’abasahuzi n’abanyakavuyo abashinja kudahesha icyubahiro Bwana Floyd.

Yavuze ko igikenewe ari “ugukira atari urwango, ari ubutabera atari akavuyo”.Ati: “Sinzemera ko abarakare baganza – ntibizabaho”.

Trump yashinje umuyobozi w’umujyi wa Minneapolis – wo mu ishyaka mucyeba ry’abademokarate – kunanirwa guhagarika imyigaragambyo. Ni yo ya mbere mibi cyane ibaye kuva yagera ku butegetsi.

JPEG - 65.6 kb
Umuriro ubusanzwe ukoreshwa mu birori (firework/feu d’artifice) waturikirijwe hafi y’abapolisi mu myigaragambyo y’i Atlanta muri leta ya Georgia

Yavuze ko niba urugomo rudahagaritswe, hitabazwa inkeragutabara zigakora akazi.

Joe Biden, umudemokarate bahanganye, yashinje Bwana Trump kongerera ingufu umuco wo kutihanganira abo mudahuje ibitekerezo, avuga ko abagize uruhare mu rupfu rwa Bwana Floyd bagomba kubiryozwa.

JPEG - 77.9 kb
Abigaragambya bateranye bareba inzu igurumana yari isanzwe icururizwamo ibinyobwa bya ’liqueurs’
JPEG - 29.6 kb
George Floyd yakomeje kubwira abapolisi bamufunze ko adashobora guhumeka

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/05/2020
  • Hashize 4 years