Urupfu rwa George Floyd muri Amerika isuzuma ryakorewe umurambo we ryemeje ko yapfuye yishwe

  • admin
  • 02/06/2020
  • Hashize 4 years

Urupfu rwa George Floyd, rwateye imyigaragambyo ubu ikwiriye henshi muri Amerika, isuzuma ryakorewe umurambo we ryemeje ko yapfuye yishwe.

Iri suzuma ryabonye ko uyu mugabo wari ufite imyaka 46 umutima we wahagaze mu gihe yari atsikamiwe n’umupolisi.

Iri suzuma rivuga ko impamvu y’urupfu rwa Bwana Floyd ari “guhagarara k’umutima, kubura umwuka no gutsikamirwa ijosi”.

Amashusho yerekana umupolisi w’umuzungu amara umwanya yashinze ivi ku ijosi rya George Floyd nyuma y’uko amubwiye kenshi ko atabasha guhumeka, nyuma ntiyongera kunyeganyega.

Inkuru y’urupfu rwe yongeye kubura umujinya uva ku bwicanyi abapolisi bakogiye bakorera abirabura mu gihe gishize muri Amerika.

Uyu munsi imyigaragambyo iraba igeze ku munsi wa karindwi, iri kuba henshi muri Amerika mu buryo butigeze buboneka mu myaka ibarirwa muri mirongo ishize.

Derek Chauvin wakoze ibi, yarezwe ubwicanyi bwo mu kiciro cya gatatu, azagezwa imbere y’urukiko mu cyumweru gitaha.

Iyi raporo ivuga iki?

Isuzuma ryakorewe umurambo wa Floyd ryakozwe n’ikigo Hennepin County Medical Examiner rigaragaza ibimenyetso ko yagiraga uburwayi bw’umutima no gukoresha ibiyobyabwenge mu gihe gito cyari gishize.

Rivuga ko yagize guhagarara k’umutima “mu gihe yari atsikamiwe n’umupolisi” tariki 25 z’ukwezi gushize kwa gatanu.

Soma Inkuru bifitanye isano Ibyo tuzi ku minota 30 ya nyuma y’ubuzima bwa George Floyd kuri iyi si

Ibyavuye muri iri suzuma byatangajwe nyuma y’ibyakozwe n’ivuriro rindi ryigenga ryahawe ako kazi n’umuryango wa Floyd.

Iyi raporo yo ivuga ko Bwana yishwe no kubura umwuka kubera gutsikamirwa ku ijosi no ku mugongo we. Naryo ryemeje ko ibyakozwe ari ubwicanyi, nk’uko umuryango we wabivuze mu itangazo wasohoye.

Dr Michael Baden, wahoze akora bene aya masuzuma mu mujyi wa New York City ejo kuwa mbere yabwiye abanyamakuru ati;

“Kubwanjye impamvu y’urupfu ni ukubura umwuka, bitewe no gutsikamirwa ijosi – ibintu bishobora kubuza umwuka kugera ku bwonko – no kumutsikamira ku mugongo, nabyo bitera kunanirwa guhumeka”.

Benjamin Crump umunyamategeko w’umuryango wa Floyd yagize ati: “Nta gushidikanya ubu yari kuba akiriho iyo hatabaho kumutsikamira ijosi byakozwe na Derek Chauvin”.

Yongeraho ati: “Imodoka yazanwe yari iyo gutwara umurambo we”.

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/06/2020
  • Hashize 4 years