Urukiko rw’ubujurire rwagumijeho igihano cya Lt Joel Mutabazi

  • admin
  • 22/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Urukiko rw’ubujurire rwagumijeho igihano cy’igifungo cya burundu cyahawe Liyetona Joel Mutabazi wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu nyumayo guhamwa n’ibyaha birimo gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu.

Urubanza rwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2019 aho rwamaze umwanya ma munini kuko buri umwe mu bari mu rubanza rumwe na Mutabazi mu bajuriye yagendaga asomerwa ukwe.

Lt Mutabazi ntiyatunguwe n’umwanzuro w’urukiko kuko nyuma yo gusomerwa uyu mwanzuro yakomeje gutuza ndetse ajya no gusinyira uyu mwanzuro w’urukiko amwenyura.

Ubujurire bwe bwatangiye kuburanishwa muri uyu mwaka.

Mu 2014 Urukiko rwa gisirikare rwari rwamukatiye gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare rumuhamije ibyaha by’ubugambanyi, gutoroka igisirikare, gukwiza impuha zigamije kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda ari mu mahanga no kugambira kugirira nabi umukuru w’igihugu.

Mutabazi afatwa nk’ukuriye itsinda ry’abandi umunani bose baregwa ibyaha bifitanye isano. Bamwe muri bo uyu munsi bagiye bagabanyirizwa ku myaka bari bakatiwe n’urukiko rwa gisirikare.

Lt Joel Mutabazi yahunze u Rwanda mu mpera za 2011 aza gufatwa mu Ukwakira 2013 yoherezwa mu Rwanda.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/11/2019
  • Hashize 4 years