Urukiko rw’i Paris rwakatiye Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro gufungwa imyaka 20

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/07/2022
  • Hashize 2 years
Image

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye Laurent Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro gufungwa imyaka 20, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bucyibaruta Laurent w’imyaka 78 yabaye Umuyobozi ukomeye wa mbere ugejejwe imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba bitanga icyizere cy’uko n’abandi bagicumbikiwe muri icyo gihugu batazatinda kuryozwa ibyo bakoze mu Rwanda mu myaka 28 ishize.

Urubanza rwe rwari rumaze amezi abiri ruburanishwa rwatangiye ku ya 09 Gicurasi 2022, isomwa ryarwo rikaba riri mu zari zitegerejwe na benshi bitewe n’uburyo rwitabiriwe n’abatangabuhamya babarirwa mu 115 bamushinjaga kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi i Gikongoro.

Ubwo yahabwaga kugira icyo avuga ku byaha ashinjwa, Bucyibaruta yabwiye Abarokotse jenoside ko “Bitigeze biza no muri roho ye gutererana Abatutsi mu maboko y’Abicanyi.”

Urubanza rwa Bucyibaruta rubaye urwa kane ruburanishijwe n’inkiko zo mu Bufaransa rurebana n’Abanyarwanda bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari barahungiye ku butaka bw’icyo Gihugu. Abandi ni Muhayimana Claude wari umushoferi wa Guest House wakatiwe imyaka 15, Ladislas Ntaganzwa wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu wakatiwe burundu na Pascal Simbikangwa wari umusirikare wakatiwe imyaka 25 y’igifungo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Bucyibaruta yari akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, bishobora kuzamuhesha igihano cy’igifungo cya burundu nibiramuka bimuhamye.

Bivugwa ko Bucyibaruta yari umwe mu bayoboye inama zitandukanye zateguriwemo imigambi yo gutsemba Abatutsi barimo n’abasaga 40,000 biciwe i Kibeho. Hari n’ibikorwa bitandukanye abatangabuhamya bavuga ko we yigiriyemo uruhare ari na we ubiyoboye.

Mu mezi abiri ashize Bucyibaruta yaburanye ahakana ibyaha byose ashinjwa mu gihe abamushinja bemeza ko yagize uruhare mu rupfu rw’abasaga 100,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bucyibaruta yashinjwaga n’abatangabuhamya batandukanye ko yakoresheje uburyarya akemeza Abatutsi ko abaha ubuhungiro mu Ishuri ry’Imyuga rya Murambi, abizeza ko nibahagera bazaba barinzwe babona ibyo kunywa n’ibyo kurya bifuza, kugeza ubwo n’abari bihishe bose bagiyeyo bikarangira biciwe hamwe.

Ku wa 12 Mata 1994 mu masaha y’igitondo ni bwo Abatutsi yari yabeshye ko bazarindwa yohereje abasirikare n’abajandarume bo kubica ntihagira n’uwo kubara inkuru urokoka.

Urukiko nanone rwasuzumye uruhare rwa Bucyibaruta mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’Abatutsi bigaga ku Ishuri rya Marie Merci i Kibeho, bwakozwe taliki ya 7 Gicurasi 1994. Yanabajijwe kandi ubwicanyi bwakorewe imfungwa z’Abatutsi zarimo n’abapadiri batatu biciwe muri Gereza ya Gikongoro.

Abunganira Bubyibaruta mu by’amategeko bavugaga ko icyifuzo cyabo ari uko uru rubanza rwateshwa agaciro kuko rwadindijwe mu myaka 22 ishize yose ku mpamvu zitumvikana, bakaba baranaburanaga basaba ko yarekurwa.

Bucyibaruta yatuye mu Bufaransa guhera mu mwaka wa 1997, akaba yari amaze igihe kinini akurikiranwa n’ubutabera ari hanze, kuri ubu akaba afite ikibazo cy’ubuzima kizajya gituma urubanza rudashobora kuba rwarenza amasaha 7 ku munsi.

Ni nyuma y’aho ku ya 31 Gicurasi 2000 yahamagajwe n’inzego z’ubugenzacyaha ahita anafungwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu ari na yo yasoje akarekurwa ijisho rimuriho.

Nyuma y’imyaka 22 ishize, muri Gicurasi ni bwo yagarutse mu rukiko ngo aryozwe ibyaha ashinjwa kugira ngo ubutabera burusheho guhabwa abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Gikongoro.

 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/07/2022
  • Hashize 2 years