Urukiko rw’i Paris ruratangaza umwanzuro ku rubanza rwo kohereza Félicien Kabuga muri gereza

  • admin
  • 03/06/2020
  • Hashize 4 years

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa uyu munsi ku gicamunsi ruratangaza umwanzuro ku rubanza rwo kohereza Félicien Kabuga muri gereza y’urukiko mpuzamahanga cyangwa kumurekera mu Bufaransa.

Kabuga w’imyaka 84, ariko we wabwiye urukiko ko afite imyaka 87, abamwunganira bavuga ko ashaje kandi arwaye bityo ku mpamvu z’amagara ye adakwiye kuvanwa mu Bufaransa ko ari ho yaburanishirizwa.

Mu iburanisha riheruka, ku nshuro ya mbere mu myaka irenga 20 ishize ashakishwa ashinjwa ibyaha bya Jenoside, Bwana Kabuga yahakanye ibyaha aregwa abyitwa ibinyoma.

Abunganizi be bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa gutanga abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga.

Me Laurent Bayon yavuze ko umukiriya we atinya ko mu rukiko rwa UN yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

Soma inkuru bifitanye isano Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwatesheje agaciro ubusabwe bwa Kabuga Félicien

Serge Brammertz umushinjacyaha w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha yatangaje ko Kabuga yafashwe bisabwe n’uru rwego, asaba ko yoherezwa gufungirwa by’agateganyo i La Haye mu Buholandi.

Kabuga yafashwe nyuma y’imyaka 22 ashakishwa, umupolisi ukuriye ishami rya jenoside n’ibindi byaha muri polisi y’Ubufaransa aheruka gutangaza ko yafashwe ’bivuye mu gukurikirana umwana we wavaga mu Bwongereza akajya kumusura’.

Mu cyumweru gishize, umucamanza William H. Sekule w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha yategetse ko urubanza rwa Kabuga rugomba kubera i Arusha.

Me Laurent Bayon uri ku ruhande rumwunganira, mu cyumweru gishize yabwiye urukiko ko bashaka kohereza Kabuga i Arusha “batitaye ku buzima bwe n’amagara ye”.

Me Bayon yavuze kandi ko umukiriya we atinya ko muri urwo rukiko yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

Umwanzuro w’urukiko uratangazwa uyu munsi guhera saa munani ku isaha y’i Paris

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/06/2020
  • Hashize 4 years