Urukiko rwemeje bidasubirwaho ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora ya Perezida

  • admin
  • 20/01/2019
  • Hashize 5 years

Urukiko rwemeje bidasubirwaho ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora ya Perezida, rutesha agaciro ikirego cyari cyatanzwe na Martin Fayulu.

Uwo mwanzuro w’urukiko wari utegerejwe na benshi watangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru.

Komisiyo y’Amatora yari yatangaje ko Tshisekedi ari we watsinze amatora yo ku wa 30 Ukuboza 2018 n’amajwi 38.57%, biterwa utwatsi na Martin Fayuku wamukurikiye mu majwi wahise aregera urukiko rurengera Itegeko Nshinga.

Byari biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko usomwa ahagana saa cyenda kuri uyu wa Gatandatu i Kinshasa icyakora RFI yatangaje ko isomwa ry’urubanza ryatangiye ahagana saa tanu z’ijoro.

Rwanzuye ko ikirego Martin Fayulu yatanze asaba ko kubara amajwi bisubirwamo nta shingiro gifite kubera ko nta bimenyetso yatanze.

Fayulu yagiye gusaba ko amajwi asubirwamo ahanini ashingiye ku byatangajwe na Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu byavugaga ko ari we watsinze amatora ndetse n’ibyakusanyijwe n’ikipe ye yari ishinzwe kumureberera.

Urukiko rwavuze ko nta wundi wari wemerewe gutangaza ibyavuye mu matora byashingirwaho atari Komisiyo y’Amatora.

Rwemeje ko Tshisekedi ari we watsinze bidasubirwaho amatora ya Perezida aherutse kuba.

Fayulu yahise atangaza ko ibikozwe n’urukiko rurinda Itegeko Nshinga ari ‘ihirikwa ry’ubutegetsi ryitwaje Itegeko Nshinga’.

Yavuze ko atazemera Tshisekedi nka Perezida ndetse asaba abaturage bose kubigenza batyo.

Ati “Nta banga ko mwantoreye kuba Perezida ku majwi ari hejuru ya 60 % ariko Komisiyo y’Amatora n’urukiko rurinda Itegeko Nshinga bahimbye ibitandukanye n’ibyavuye mu matora ku mpamvu idasobanutse. Ibi ni uguhirika ubutegetsi hitwajwe Itegeko Nshinga.”

Yongeyeho ati “Ni njye Perezida wemewe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kubera iyo mpamvu ndasaba abaturage ba Congo kutemera undi muntu uziyitirira uyu mwanya ndetse no kutumvira amategeko azaturuka kuri uwo muntu.”

Martin Fayulu yasabye abaturage kwigaragambya mu mahoro berekana ko batishimiye ibyavuye mu matora.

Thoko Mabitu, umwe mu bajyanama ba Tshisekedi yabwiye RFI ko ukuri kwatsinze ikinyoma, asaba abaturage bose na Martin Fayulu gushyigikira Perezida wemejwe.

Ati “Turasaba abanye-Congo bose gushyigikira Perezida kuko turi bamwe kandi akazi ni kenshi ngo twongere kubaka igihugu cyacu.Turasaba umuvandimwe Martin Fayulu ko igihe kigeze ngo dufatanye kubaka igihugu. Nidufatanya na Perezida watowe, tuzageza abaturage kuri byinshi.”

Kuri uyu wa Mbere muri Congo hategerejwe intumwa z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ziyobowe na Perezida Paul Kagame zigamije kumvikanisha impande zitavuga rumwe.

Uwo muryango ku wa Kane wari wasabye RDC kuba ihagaritse gutangaza ibyavuye mu matora bya burundu, nyuma yo kubona ko ibyari byatangajwe na Komisiyo y’Amatora mbere byari biteye impungenge.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 20/01/2019
  • Hashize 5 years