Urukiko rwategetse ko Sous Lieutenant Seyoboka afungwa by’agateganyo iminsi 30

  • admin
  • 05/12/2016
  • Hashize 7 years

Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwategetse ko Seyoboka Henri Jean Claude woherejwe mu Rwanda na Canada, akekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ari imbere y’urukiko kuwa 1 Ukuboza 2016, Seyoboka wari Sous Lieutenant mu ngabo za Ex-FAR yasabiwe n’Ubushinjcyaha gufungwa by’agateganyo, bumushinja ibyaha bikomeye; bukanavuga ko bukiri mu iperereza.

Ashinjwa icyaha cyo kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu; icyaha cyo gutegura Jenoside n’icyaha cyo gufata no gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa.

Urukiko rwahaye agaciro ubusabe bw’ubushinjacyaha, butangaza kuri uyu wa Mbere ko Seyoboka afungwa by’agateganyo.

Seyoboka arashinjwa ko yagize uruhare mu kwica Abatutsi mu bice bitandukanye byo mu Kiyovu, yaba mu cyitwa icy’abakire no mu cy’abakene mu Mujyi wa Kigali.

Umushinjacyaha yanavuze ko Seyoboka yatoje Interahamwe, zaje kugira uruhare mu kwica abatutsi, hamwe anaziyoboye mu bitero.

Ibitero bimwe ashinjwa ko yagabye, birimo iby’Abatutsi biciwe kuri Saint Paul, kuri CELA no kuri Paruwasi Ste Famille.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo bumushinja bushingira ku batangabuhamya batandukanye.

Uyu mugabo wari umusirikare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, we ahakana ibyaha ashinjwa, akavuga ko ibihe ubushinjacyaha bugenda butanga yakoreyemo ibyo byaha we yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, i Ruhande, i Butare.

Anavuga ko mu gihe yari i Kigali, bwo ngo yari afite inshingano zikomeye za gisirikare zo gukurikirana ibitero by’ingabo zari iza APR, Inkotanyi, mu gihe urugamba rwari rurimbanyije.

Kubw’ibyo, yasaba ko yafungurwa by’agateganyo kuko ngo atanatoroka ubutabera kuko nta pasiporo afite. Na Avoka we, Me Ngirabatware Albert akamusabira gufungurwa nk’uko umukiriya we abyifuza, ngo azaburane ari hanze.

Seyoboka Henri Jean Claude yagejejwe mu Rwanda mu ijroro ryo kuwa 17 Ugushyingo rishyira kuwa 18 Ugushyingo 2016.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/12/2016
  • Hashize 7 years