Urukiko rugiye gukurikirana Jacob Zuma ku byaha byose ashinzwa

  • admin
  • 16/03/2018
  • Hashize 6 years

Jacob Zuma, wahoze ari perezida w’igihugu cya Afurika y’epfo, azakurikiranwa ku byaha bya ruswa ashinzwa bijanye n’amasezerano yerekeye intwaro yagiranye n’abanyamahanga yabaye mu mwaka w’i 1990.

Ibyo byatangajwe n’ibiro by’umushinjacyaha mukuru w’igihugu cy’Afurika y’epfo Shaun Abrahams, mu itangazo yatangarije mu mugi wa Pretoriya, aho yavuze ko Zuma azakurikiranwa ku bijanye na ruswa.

Iyo ngingo ifashwe nyuma y’ukwezi kumwe Zuma arekuye ubutegetsi, bitewe n’ishyaka arimo rya ANC ryamweguje ku ngufu.

Umushinjacyaha mukuru w’igihugu, Abrahams, we avuga ko kuri we abantu bose bagomba kuringanira imbere y’amategeko ni nayo mpamvu uwakoze icyaha agomba kuburanishwa ntakabuza.

Zuma avugwa ko yahawe ruswa ingana na miliyoni enye n’ibihumbi magana abiri z’amayero y’intwaro igihugu cya Afurika y’epfo cyasinyanye n’amashyirahamwe menshi y’abanyamahanga mu mwaka w’I 1999.

Kuri icyo gihe Zuma yari icyegera cy’umukuru w’igihugu ni nayo mpamvu hirinzwe kumukurikirana kuri iyo dosiye ikomeye ariko iminsi ye yageze ngo abiryozwe.

Chief Editor

  • admin
  • 16/03/2018
  • Hashize 6 years