Urugendo rwa Perezida wa Irani m’Uburusiya

  • admin
  • 30/03/2017
  • Hashize 7 years

M’urugendo rwe mu gihugu cy’Uburusiya, Perezida Hassan Rouhani wa Irani yasinye amasezerano kuri uyu wa kabiri, na mugenzi we w’Uburusiya, Vladimir Putine, ku masezerano hagati y’ibihugu bayoboye . Abo bategetsi ukw’ari babiri bumvikakanye kujya hamwe bakagarukana amahoro muri Siriya, aho bambi bashyigikiye Perezida Bashar al-Assad.

Ikindi bumvikanyeho n’ikijyanye n’imigenderanire mishyashya ku byerekeye ubutunzi, cyane cyane mu bijyanye n’Amashanyarazi hamwe n’inganda. Perezida Putine yatangaje ko ubucuruzi hagati y’ibyo bihugu ukw’ari bibiri byiyongereye k’urugero rw’ibice mirongo rindwi kw’ijana.


Perezida Vladimir Putine (i buryo), Perezida Hassan Rouhani (i buryo)

Mw’itangazo ryasohotse inyuma y’uwo mubonano, rivuga ko ayo masezerano y’amahoro muri Siriya asaba gushyira hamwe ibihugu cy’Uburusiya, Irani hamwe na Turukiya bisanzwe bitumvikana ku bijyanye n’iyo ntamabara iri muri Siriya.

Ni mu gihe Uburusiya na Irani byakomeje bishyigikiye Perezida Assad wa Siriya, nyamara ibyo bihugu ukw’ari bibiri bikaba bitumva kimwe intwererano ya Turukiya muri iyo ntambara . Uburusiya buvuga ko Turukiya ifite uruhare rukomeye m’ugushaka umuti w’intambara iri muri Siriya, mu gihe Irani yinubira cyane iyo ntwererano ya Turukiya.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/03/2017
  • Hashize 7 years