Urugendo Louise Mushikiwabo yakoze rwo kuzenguruka isi yiyamamariza kuyobora OIF [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 10/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangiye urugendo rwo kuzenguruka isi yiyamamariza kuyobora Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF).

Uru rugendo rwatangiye mu ntangiriro za Nyakanga aho yavaga mu gihugu kimwe kivuga ururimi rw’Igifaransa ajya mu kindi akavuga imigabo n’imigambi y’ibyo azakorera OIF naramuka ayibereye Umunyamabanga mukuru mu gihe kingana n’imyaka 4.

Gusa yatangiye kwiyamamaza Inama nshingwabikorwa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) na yo yamaze kumwemerera ko abayigize bazamushyigikira.

Iyo nama igizwe n’Abaminisitiri bahagarariye ibihugu byabo mu gushyira mu bikorwa imyanzuro ya AU. Ibyo byahaye amahirwe Mushikiwabo yo kuba yahigika uwo bari bahanganye wari usanzwe ayiyobora Michaëlle Jean,ariko wifuzaga gukomeza kuyiyobora.

Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF ) ugizwe n’ibihugu na Leta 84, ariko abanyamuryango bahoraho ni ibihugu 58 n’ibihugu by’indorerezi 26.

Hano hari amwe mu mafoto Muhabura yabakusanyirije agaragaza urugendo yagize,mu gihe hasigaye amasaha ngo ayo matora abe, ni amatora agamba kubera mu Mujyi wa Everan, Umurwa mukuru wa Armenia.

JPEG - 125.8 kb
Urugendo rwa Mushikiwabo rwatangiriye i Nouakchott muri Mauritania, aho abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika bamwemereye kumushyigikira 100%


Mushikiwabo yakomereje urugendo i Antananarivo muri Madagascar, aho yagejeje imigabo n’imigambi ye kuri Perezida Hery Rajaonarimampianina


Akomereza I N’Djamena,muri Tchad aho Mushikiwabo yaganiriye na Perezida Idriss Deby anamwemerera kumushyigikira


Mushikiwabo yakurikijeho kugirana ibiganiro na Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo – Brazzaville


Uwo munsi Mushikiwabo yakomereje i Dakar muri Senegal, aho yahuye na Perezida Macky Sall na we amugezaho ibya kandidatire ye


Mushikiwabo yakomereje urugendo rwe muri RDC i Kinshasa aho yabonanye na Perezida Joseph Kabila Kabange


Mushikiwabo yakomereje urugendo rwe rwo kwiyamamaza i Libreville muri Gabon, aho yabonanye na Perezida Ali Bongo Ondimba

Muri Asia


Vietnam: Luise Mushikiwabo yageze no ku mugabane wa Azia, ahera Hanoi muri Vietnam, abwira Perezida Tran Dai Quang gahunda ye ndetse no kumusaba kumushyigikira


Kambodge : Ku munsi wakurikiye, Mushikiwabo yagiye muri Kambodge yakirwa na mugenzi we , Prak Sokhonn, ushinzwe Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane

Iburayi


Armenia :Mushikiwabo yakurikijeho umugabane w’u Burayi aho yanyarukiye mu Murwa mukuru Everan, ari na wo uzaberamo amatora ya OIF, abonana na Minisitiri w’Intebe Nikol Pachinian


Armenia :Mushikiwabo yakoze umuhango wo gutera igiti, igikorwa gifite icyo gisobanuye mu mateka y’iki gihugu


Romania: Mushikiwabo yageze mu Murwa mukuru Bucharest,aganira na mugenzi we Teodor Meleșcanu ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane,


Liban: Mushikiwabo yanageze mu Murwa mukuru Beyrouth abonana na Perezida wa Liban Michel Aoun n’abandi banyacyubahiro

Afurika


Tuniziya: Mu murwa mukuru Tunis, Mushikiwabo yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu Béji Caïd Essebsi


Niger: Mushikiwabo yerekeza i Niamey, aho yabonanye na Perezida Issoufou Mahamadou


Burkina Faso: Mu Murwa mukuru Ouagadougou, Mushikiwabo yahuye na Perezida Roch Marc Christian Kaboré


Cote d’Ivoire:Mushikiwabo yakomereje mu Murwa mukuru Abidjan, ageza kuri Perezida Alassane Ouattara ibya kandidatire ye

Mu Bufaransa


Mushikiwabo yasuye Televiziyo ya TV5 Monde yakirwa neza



Aha hose ni mu Bufaransa yari igikomereza ibikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora OIF

Muri Amerika naho Mushikiwabo yahuriyeyo n’abamwe mubayobozi b’ibihugu


Mushikiwabo yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Albaniya, Ditmir Bushati


Moldaviya: Ibiganiro byakomeje aganira na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ,Tudor Ulianovschi


Vanuatu :Yakomereje kuri Minsitiri w’Ububanyi n’amahanga Vanuatu, Ralph Regenvanu amubwira imigabo n’imigambi ye


Mu gihe habaga inama ya UN Mushikiwabo bamukoreye ibirori byo kumwereka ko bari kumwe nawe mu rugamba rwo kwiyamamariza kuyobora OIF


Luxembourg: Mushikiwabo yakomereje mu Murwa mukuru Luxembourg City, aho yabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ean Asselborn

Ageze aho igikorwa cy’amatora kigomba kubera mu mujyi wa Erevan muri Arménie ari kumwe na Perezida Kagame.



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/10/2018
  • Hashize 6 years