Uruganda Lelo rwakoze agakingirizo kadasanzwe

  • admin
  • 16/06/2016
  • Hashize 8 years

Uruganda rwo muri Suwede, LELO rwakoze agakingirizo kitwa “Hex” gakoranwe ubuhanga kizewe ijana ku ijana ko kadashobora gucika mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ako gakingirizo gafatwa nk’impinduka ya mbere ikomeye mu mikorere y’udukingirizo mu myaka 70 ishize. Nta gakoresheje ibikoresho bimwe nk’udusanzwe ariko bigatandukanira mu buryo gateye. Abenjeniyeri bo mu ruganda rwa LELO bamaze imyaka irindwi bagakora, bavuga ko bashatse kuvugurura imiterere y’agakingirizo ku buryo ntawe ku Isi uzongera guterwa impungenge no kuba kacika mu mibonano Filip Sedec wavumbuye LELO Hex, yabwiye Mashable ati” Twashatse gukora igakingirizo gatandukanye 100% n’udusanzweho.”

Yavuze ko kagabanyijemo uduce 350 duto cyane tw’impande esheshatu (Hexagons) , kugira ngo gakomere. Ati”Gateye nk’ibishashara by’ubuki cyangwa uruhu rw’inzoka. Kuko uduce duto tw’impande 6 dutera uruhu gukomera cyane.” Aka gakingirizo kandi gakweduka ku buryo bworoshye kakaringanira n’ingano y’igitsina cy’ugakoresheje. “Nubwo wagapfumuza urushinge ntigacika!” Kitezweho kugabanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko udukingirizo dusanzweho dufite ikizere kingana na 70% cyo kudacika.

Yanditswe na Editor 1/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/06/2016
  • Hashize 8 years