Urugamba rwo kwibohora rwari rukenewe kandi rutakirindwa-Perezida Kagame

  • admin
  • 04/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida wa Repubulika Paul kagame yavuze ko urugamba rwo kwibohora rwari ngombwa kuko abanyarwanda n’ikiremwa muntu muri rusange bari banyotewe ubumwe n’ubutabera.

Ibi Umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 4 Nyakanga 2019,Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori by’umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 25 wabereye kuri sitade Amahoro ku rwego rw’igihugu.

Mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu, ubumwe mu banyarwanda bwari bwarabuze aho abanyarwanda babanaga bishishinya kubera ubuyobozi bwari bwara babibyemo amacakubiri.

Perezida kagame yabajije niba hari ubwo abanyarwanda babayeho bunze ubumwe,avuga ko niba ibi bitarabayeho ariyo mpamvu inyungu y’urugamba rwo kwibohora yabaye ubumwe mu banyarwanda bwari bwarabaye ingume.

Ati”Twigize tugira ubumwe bwa nyabwo,haba ahantu hamwe byibura mu mateka?None ubu umuco wacu uduha ibituma tubana nk’umuryamgo mwiza.Kwibohora ntabwo byari ugusana ahahise ahubwo, ukubaka ikintu gishya k’intangiriro kandi kiza ku banyarwanda bose”.

Perezida Kagame yavuze ko uru rugamba rwari ngombwa kuko rwagize ikintu gikomeye cyo gukura abanyarwanda mu mwijima w’amacakubiri kandi ko kurwirinda bitari bushoboke.

Ati”Uru rugamba rwari rukenewe kandi rutakirindwa.Iyo biba ngombwa ko rwiyongera,twari bube tukiriyo”.

Akomeza agira ati”Intumberu y’ubumwe n’ubutabera byari bikenewe nibyo byatumaga ingufu ziyongera kuko byarumvikanaga kandi ikiremwa muntu kibinyotewe.Ariko gihamya yari mu bikorwa nti yari mu magambo”.

Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko mu myaka 25 ishize,hakozwe ibishoboka ngo imiyoborere imere neza bagendeye ku bifatika byo kwibohora abanyarwanda baharaniye ikindi kandi ko indangagaciro z’ingabo z’u Rwanda ari intangarugero ku isi.

Kuri uyu munsi mukuru,ibirori byawe byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Faure Gnassingbé wa Togo na Hage Geingob wa Namibia, Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana na Julius Maada Bio wa Sierra Leone.

Muri uyu muhango kandi wari witabiriwe na Visi Perezida Professor Yemi Osinbajo wa Nigeria, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa na Minisitiri w’Intebe wa Kabiri wa Uganda akaba na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr Ali Kirunda Kivenjija.







Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/07/2019
  • Hashize 5 years