Urugamba rw’amasasu aho rurangiriye ubu duhanganye n’urw’iterambere-Colonel Muhizi

  • admin
  • 31/10/2018
  • Hashize 5 years
Image

Umuyobozi wa Brigade ya 301 ikorera mu turere twa Rubavu na Nyabihu, Colonel Muhizi Pascal, yabwiye abaturage bo mu Ntara y’Uburengerazuba ko bakwiye guharanira gukora cyane barwanya ubukene kuko aribwo mwanzi ukomeye w’igihugu.

Yabigarutseho mu muhango wo gutaha inzu ebyiri zubakiwe abari mu zabukuru batishoboye bo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.

Yabwiye abaturage ko bakwiye kwishimira kuba bafite ingabo zibakunda, ko urugamba rw’amasasu zarusoje hakaba hasigaye uruganisha ku iterambere.

Ati “Urugamba rw’amasasu aho rurangiriye ubu duhanganye n’urw’iterambere. Urugamba rw’ubukene, urw’inzara, urw’imibereho mibi ubu ni we mwanzi duhanganye nyuma y’ibyabereye hano muri za 98 amasasu acicikana.

Uriya mwanzi twaramunesheje ntaho yahagarara… Turashaka ko murandurana n’imizi ye yose umwanzi ushingiye ku gifu, ni umwanzi ushingiye ku mibereho mibi.’’

Umuyobozi wa Batayo ya Kane, Lt Col Cuba Vianney, ari nayo yubakiye aba baturage, yavuze ko igetekerezo bakigize ubwo bari mu butumwa bw’amahoro bakabona ibyo bakoreye abaturage bo muri Sudani bagomba kubikorera n’abanyarwanda.

Ati “Twashyize hamwe amafaranga ubu twubakiye abaturage batishoboye inzu ebyiri zifite ibikoni, ubwiyuhagiriro n’ubwiherero. Zadutwaye miliyoni 4.632 Frw. Twabahaye n’amashanyarazi yadutwaye ibihumbi 223Frw tunagenera mituweli abantu 100.’’

Yasabye aba baturage kwishakamo ibisubizo, ntibahore bategereje ubufasha.

Umwe mu bahawe inzu, Kamanzi Leonidas, yavuze ko yari abayeho nabi ashimira Ingabo z’Igihugu zamwubakiye.

Ati “Ibi bikorwa sinari kuzabyishoboza. Ndashimira izi ngabo bampaye inka none barananyubakiye Imana ibampere umugisha’’.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude, yavuze ko iki gikorwa gishimishije kuko kijyanye no gukura abaturage mu bukene.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu butangaza ko uyu mwaka bufite abatishoboye 500 bagomba kubakirwa inzu binyuze mu miganda ku bufatanye n’ingabo.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/10/2018
  • Hashize 5 years