Urugamba hagati ya APR FC na Rayon Sports rurakomeje

  • admin
  • 08/05/2016
  • Hashize 8 years

Urugamba hagati ya APR FC na Rayon Sports rurakomeje, zose zabonye amanota atatu y’umunsi wa 22 ikinyuranyo kiracyari inota rimwe.

Ibitego 11 yatinze ikinjizwa bibiri mu mikino itatu iheruka harimo bitatu yatinze Police FC, bine yisengereye mukeba APR FC na bine yatsinze Rwamagana City, abasore ba Masoudi Djuma baratanga ubutumwa bukomeye ku makipe ashaka igikombe uyu mwaka. Umukino wabahuje na Rwamagana City yari iherutse gutsinda Police FC watangiye ubona amakipe yombi akina umukino witonda ariko Rayon Sports yiharira umupira cyane mu gice cy’inyuma mu minota icyenda ya mbere y’umukino. Ku munota wa 10, Rayon Sports yabaye nk’aho ikangutse batangira kwihutisha umupira hagati biciye kuri Muhire Kevin na Niyonzima Olivier bashoreye umupira bakawugeza imbere kwa Ismaila Diarra wahise yinjiza igitego ku munota wa 12 w’umukino. Nyuma y’iyi minota ikipe ya Rwamagana City yashatse gukanguka na yo itangira gukinira mu rubuga rwa Rayon Sports ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports buyibera ibamba.

Ku munota wa 23, Muhire Kevin yateye ishoti rikomeye, umupira uca hejuru y’izamu.

Nyuma y’iminota, abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje kubonana neza aho ku munota wa 33 Pierrot Kwizera yateye ishoti umupira ufatwa n’umuzamu.

Rwamagana city yakomeje kwihagararaho byatumye ibona coruneri yatewe na Niyonkuru Ramadhan ariko ntibyagira icyo bitanga. Ku munota wa kabiri ku nyongera y’igice cya mbere, Kwizera Pierrot yateye coup franc, Nshuti Savio Dominique arangiriza mu izamu. Amakipe yombi ahita ajya kuruhuka Rayon Sports iri imbere n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yaje iri hejuru mu mukino kuko ku munota wa 72 Ismaila Diarra yaboneye iyi kipe igitego cya gatatu cyaje kishyura igitego cya Rwamagana City cyatsinzwe na Nyabyenda Jean de Dieu ku munota wa 70.

Imanishimwe Djabel winjiye mu kibuga asimbuye Kasirye Davis, yaboneye Rayon Sports igitego cya kane muri uyu mukino. Rayon Sports iraguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 48 inyuma ya APR FC yamaze gutsinda Sunrise FC ibitego 2-1 mu mukino waberaga i Rwamagana.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/05/2016
  • Hashize 8 years