Urugaga rwa Joseph Kabila rwatsindiye ubwiganze busesuye mu matora y’abagize sena

  • admin
  • 16/03/2019
  • Hashize 5 years

Urugaga rwa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo rwatsindiye ubwiganze busesuye mu matora y’abagize sena yabaye ejo ku wa gatanu.Ikintu kizwi muri iki gihugu ni uko sena iba ifite imbaraga muri politike

Ubu bwiganze muri sena bw’urugaga rw’uwo Perezida Félix Tshisekedi yasimbuye, burushijeho kubangamira ubushobozi bwe bwo gutegeka mu bwigenge.

Itangazo ryasohowe na Néhémie Mwilanya, umuhuzabikorwa wo ku rwego rw’igihugu w’urugaga Front Commun pour le Congo (FCC) rwa Kabila, rivuga ko rwatsindiye imyanya irenga bibiri bya gatatu by’imyanya 109 y’abagize sena.

Mwilanya yagize ati “Urugaga FCC, rwishimira iyi ntsinzi ikomeye, rwemeje ubwiganze nk’imbaraga za politiki za mbere muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo”.

Jean-Baudouin Mayo, umutegetsi wo mu rugaga CACH rwa Bwana Tshisekedi, yemeje ko koko FCC yatsindiye ubwiganze busesuye muri sena ya Kongo.

Byiyongera ku basenateri 108 batowe, Bwana Kabila ahita ahabwa umwanya uhoraho muri sena nkuko biteganywa n’itegekonshinga ku wahoze ari perezida.

Sena iba ifite imbaraga nyinshi muri politiki ya Kongo kandi nkuko biteganywa n’itegekonshinga, umukuru wa sena ni we wa mbere wahita aba perezida mu gihe perezida uriho yaba agize ikibazo kimubuza kuzuza inshingano ze cyangwa yeguye.

Abagize inteko ishingamategeko bahagarariye intara ni bo bonyine bemerewe gutora muri aya matora. Kandi aba biganjemo abo mu rugaga FCC.

Urukiko rw’itegekonshinga rufite igihe cy’iminsi umunani yo kwemeza ibyavuye muri aya matora.

Ibirego byo kugura amajwi

Aya matora yumvikanyemo ibirego byuko amashyaka amwe yaba yarahaye ruswa bamwe mu batora byo kugura amajwi, aho bivugwa ko harimo abadepite basabaga agera ku madolari ibihumbi 50 y’Amerika kugira ngo babone gutanga amajwi yabo.

Ku wa gatandatu ushize, Flory Kabange Numbi, umushinjacyaha mukuru wa Kongo, yari yandikiye akanama k’amatora k’iki gihugu agasaba gusubika aya matora kugira ngo polisi ishobore gukora iperereza kuri ibyo birego.

Ariko akanama k’amatora ntikemeye ubusabe bwe. Umuvugizi wako yabwiye BBC ko nubwo abasenateri baba bamaze gutorwa, biramutse bitahuwe ko batowe bamaze gutanga ruswa, bashobora gukorwaho iperereza no kugezwa imbere y’ubucamanza.

Kabila wari umaze imyaka 18 ku butegetsi, ntiyigeze yongera kwiyamamaza mu matora ya perezida yo mu kwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize wa 2018.

Akanama k’amatora katangaje Félix Tshisekedi utavugaga rumwe n’ubutegetsi nk’uwatsinze ayo matora ataravuzweho rumwe, ariko abakurikiranira hafi ibya politiki ya Kongo bavuga ko ibyavuye muri aya matora y’abagize sena bizabangamira kurushaho Bwana Tshisekedi mu kuba yategeka yigenga.

Abasenateri baba bafite imbaraga nyinshi muri politiki ya Kongo

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/03/2019
  • Hashize 5 years