Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo muri Burera rwasabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

  • admin
  • 11/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Dieudonné Rwangombwa yasabye abanyamuryango 40 b’Ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing- RYVCP) bo muri aka karere gushyira imbaraga mu gukangurira abandi kwirinda ibyaha.


Ibi yabibasabye ku itariki 9 Nyakanga mu nama yagiranye na bo mu kagari ka Karangara, ho mu murenge wa Rugarama. SP Rwangombwa yabanje kubashimira kubera uruhare bagira mu kubungabunga no kubumbatira umutekano, ariko kandi abasaba kongera imbaraga mu gukangurira abandi kwirinda ibikorwa byose binyuranije n’amategeko nk’ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’icuruzwa ry’abantu. Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa muri aka karere byiganjemo urumogi n’inzoga zitemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda nka Kanyanga, Real Warage, Kitoko, n’izindi, kandi yongeraho ko zivanwa mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. SP Rwangombwa yabwiye urwo rubyiruko ati,”Uruhare rwanyu mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge ruragaragara. Mwongere imbaraga mu gukangurira abantu b’ingeri zose kutabicuruza, kutabinywa, no kutabikwirakwiza mubasobanurira ingaruka zo kubyishoramo, kandi mubasaba gutanga amakuru y’ababikora.”

Yababwiye kujya na none babwira abantu ko uretse gutera ubukene n’uburwayi umuntu ubinywa, ibiyobyabwenge binamutera gukora ibyaha nko gufata ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, gusambanya abana, kandi ko umuntu ubifatanywe afungwa, kandi agacibwa ihazabu. Ku bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, SP Rwangombwa yabwiye urwo rubyiruko ati,”Mu bikorwa byanyu by’ubukangurambaga, mujye mubwira urundi rubyiruko kwima amatwi umuntu waza abizeza ko ashobora kubashakira akazi n’amashuri meza mu mahanga; mubasobanurira ko bene abo bantu baba bagamije kujya kubakoresha ibikorwa bibazanira inyungu birimo kubashora mu busambanyi, cyangwa bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo.” Umuhuzabikorwa w’iri huriro muri aka karere, Ngemba Gervais yabwiye bagenzi be ati,” Ntawe utanga icyo adafite. Nk’abashinzwe gukangurira abandi kwirinda ibyaha , tugomba gutanga urugero rwiza mu byo dukora byose, kandi ndahamya ndashidikanya ko tubinyujije mu bukangurambaga tuzarushaho kurwanya ibikorwa byose bitemewe n’amategeko.” Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye, kandi asaba bagenzi be kuzikurikiza.

Mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu gukumira ibyaha, mu mwaka ushize ku itariki 7 Gicurasi, RYVCP yasinyanye na Polisi y’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu kubirwanya no kubikumira. Kugeza ubu, iri huriro rigizwe n’abanyamuryango basaga 14,000 babarizwa mu turere twose tw’igihugu aho bakorera ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibyaha. Mu minsi ishize, Umuhuzabikorwa w’iri huriro ku rwego rw’igihugu, Justus Kangwagye yavuze ko intego yaryo ari ukuzamura umubare w’abanyamuryango barigize bakagera nibura kuri miriyoni mu mwaka utaha.RNP


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/07/2016
  • Hashize 8 years