Urubyiruko rw’abakorerabushake rugira uruhare mu kubumbatira umutekano

  • admin
  • 26/10/2016
  • Hashize 8 years

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugira uruhare mu kubungabunga no gusigasira umutekano rwifatanya na Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze mu bikorwa by’ubukangurambaga bigamije gukumira no kurwanya ibyaha.

Mu bindi rukora, uru rubyiruko rugeze kugeza ubu ku 51, 500 harimo ubufasha ruha imiryango itishoboye burimo kuyisanira amazu, kuyoroza amatungo maremare n’amagufi no kuyishyurira umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza.

Umuhuzabikorwa warwo mu karere ka Bugesera, Jean Pierre Niyibizi yavuze ko bafite intego yo kongera umubare w’abanyamuryango; bakava ku 1624 bafite kugeza ubu bakagera ku 10, 000 muri uyu mwaka.

Yagize ati:”Ubwiyongere bw’abanyamuryango bivuga ubwiyongere bw’ibikorwa byacu bigamije gukangurira abantu b’ingeri zose kwirinda no gufatanya kurwanya ibyaha.”

Niyibizi yakomeje agira ati:“Ubukangurambaga twakoze dufatanyije na Polisi y’u Rwanda mu kwezi gushize bwatumye twunguka abanyamuryango bashya 720. Ibi biduha ikizere ko tuzesa umuhigo wo kugera kuri uriya mubare (10, 000).”

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze yavuze ko uru rubyiruko rugira uruhare mu kurwanya amakimbirane mu miryango n’ibyaha birimo ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge.

Yagize ati:”Imirenge yose igize aka karere uko 15 tuzayigeramo kugira ngo dukangurire urundi rubyiruko kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha. Muri iki cyumweru turateganya kuganira n’abaturage ndetse n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri byo mu mirenge ya Mwogo na Ruhuha.”

The opening paragraph is where the majority of your focus

Writing is

They must check various paragraphs and sentences to be certain that the details that they collect are

It’s easy to make https://www.europeanbusinessreview.com/best-thesis-writing-services/ a long list of accomplishments, schooling, work experience, extracurricular activities, skills, and so on required for successful college application essays.

precise.

really a skill that needs to be developed.

should be.

Muri iyi mirenge yombi hari abanyamuryango b’iri huriro ry’urubyiruko bagera kuri 450.

Bene ubu bukangurambaga bukorwa hirya no hino mu gihugu hagamijwe kongera umubare w’abarigize ukagera kuri miliyoni bitarenze umwaka w’2017.

Mu rwego rwo kunoza ibikorwa byaryo, iri huriro ry’urubyiruko ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’inzego zirimo Polisi y’u Rwanda n’Umuryango udahararira inyungu wita ku buzima bwiza bw’Umuryango (Society for Family Health – SFH).

Ingingo zikubiye mu yo ryasinywe na Polisi y’u Rwanda harimo guhanahana amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha, kurengera ibidukikije no gufatanya mu bikorwa by’imiganda.

Ku rundi ruhande, iri huriro ry’urubyiruko rifatanya na SFH mu bukangurambaga bw’isuku n’isukura.

Yanditswe na RNP

  • admin
  • 26/10/2016
  • Hashize 8 years