Urubyiruko niyo ntwara yafasha Afurika kugera ku iterambere yifuza

  • admin
  • 26/05/2019
  • Hashize 5 years

Impuguke muri Politiki zigaragaza ko Afurika yakunze kugaragara nk’iyasigaye inyuma ndetse abaturage bayo bari mu bukene bukabije,amakimbirane, umutekano muke n’ibindi ariko zivuga ko ikizere cyo kugera ku iterambere rirambye ari urubyiruko rwayo mu gihe rwaba rwongererewe imbaraga.

Ibi nibimwe mu byagarutsweho mu muhango ibirori byo kwizihiza umunsi wa Afurika ‘Africa Liberation Day’ ufatwa nk’intangiriro y’ukwibohora kwa Afurika aho wizihirijwe i Rusororo muri Intare Conference Arena, wateguwe n’Umuryango Uharanira Agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika, Ishami ry’u Rwanda (Panafrican Movement Rwanda) ufatanyije na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa PAM- Rwanda, Musoni Protais, yavuze ko kwizihiza uyu munsi ari ukugaragaza ibibazo umugabane wa Afurika ugihura nabyo, hibazwa kandi hanategurwa ejo hazaza hawo.

Depite Mukabalisa yavuze ko Afurika yahuye n’ibibazo byinshi kandi bikomeye birimo ubucakara, ivangura n’ibindi ariko ko abayituye bakwiye kuyishyira aheza bifuza.

Ati “Abanyafurika dukwiye kumva ko Afurika atari ahantu hataba icyizere, si umugabane ukennye hari amahirwe menshi. Dufite ibishoboka byadufasha guhindura umugabane wacu kandi ni inshingano dusangiye nk’abanyafurika zo guhurira ku byo dukeneye n’ibyo abaturage bacu bakeneye”.

Mukabalisa yavuze ko kugira ngo umugabane wa Afurika ugere ku byo wifuza bisaba ko abawutuye bahuza imbaraga kandi ibihugu byawo bigashyira imbere ubushake bwa politiki bwo kubigeraho.

Yakomeje avuga ko ubwo Perezida Kagame yari ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byashimangiye ko Afurika yagera kuri byinshi iramutse ikoreye hamwe aho ibyo bishimangirwa neza n’amasezerano y’Isoko rusange aheruka gusinyirwa mu Rwanda.

Dr. Fodé Ndiaye,Umuyobozi w’Ihuriro ry’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (One UN),we yashimangiye ko Urubyiruko ari ipfundo rikomeye ryafasha kugeza Afurika aheza’.

Ati “Dukeneye kongerera imbaraga urubyiruko rwacu. Urubyiruko ni kimwe mu byageza uyu mugabane ku iterambere, by’umwihariko mu ikoranabuhanga no guhanga udushya.”

Dr. Ndiaye yavuze ko kugira ngo Afurika itere imbere bisaba kugira abayobozi beza n’imicungire myiza ariko ko ibihugu bimwe usanga bifite abayobozi beza bikagira imicungire mibi, ibitagira imicungire mibi ariko bikabura abayobozi beza n’ibibibura byose.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera avuga ko kuba Afurika ifite abayobozi beza biri mu bizatuma uyu mugabane ugera ku iterambere abawutuye bifuza.

Ati “Abanyafurika Dufite amahirwe uyu munsi kuko dufite abayobozi ku mugabane wacu bafite ubushake na Politiki byiza, ikibazo ni uburyo dushyira mu bikorwa ibyo dufite kugira ngo tugere ku iterambere twifuza ry’umugabane wacu”.

Imyaka 56 irashize habayeho Umunsi wa Afurika [African Liberation Day] kuko watangiye kwizihizwa ubwo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe washingwagwa ku wa 25 Gicurasi 1963.

Umunyamabanga Nshingabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles (uwa mbere ibumoso), Dr. Sezibera Richard (hagati) n’umuyobozi wa One UN, Dr. Ndiaye bari gutanga ikiganiro
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/05/2019
  • Hashize 5 years