Uri umukobwa mwiza ariko ntago abahungu bakwiyumvamo, ese waba uzi ikibura ngo nawe ukundwe nk’abandi? Dore inama zagufasha kugira igikundiro

  • admin
  • 23/08/2015
  • Hashize 9 years

Buriya abantu benshi bagira uko bahitamo cyane kubijyanye n’uwo bakwiye gukunda cyangwa uwo babana nawe, rero usanga abahungu bajya guhitamo inshuti bakareba isura y’umuntu, uburyo yambara, aho akomoka ndetse n’uburyo agaragara. Ariko muby’ukuri uzaba wibeshye cyane nujya guhitamo umukobwa mukundana ukagendera kuri ibyo twavuze haruguru mu guhitamo inshuti muzarambana. Hano twabateguriye inama zagufasha uri umukobwa kugirango umuhungu wese ukubonye yumve yifuje kukgira inshuti.



1. Iyiteho: Ndakeka umuntu wese uzakubona wikozeho mbese wafashe neza umubiri wawe ukagerageza kwisiga amavuta meza ku ruhu rwawe ndetse n’imibavu burya aba ari ingenzi kuko biri mu bizatuma umuhungu ukubona yumva ko uri umukobwa ugira isuku y’umubiri we kandi wiyitaho bityo akururwe n’uko kwiyitaho kwawe.




2.Imico myiza: Burya ntago ari byiza cyane ku mukobwa kwitwara uko yishakiye kuko burya urebye no mumuco cyangwa ugasoma ibyanditswe byose usanga umukobwa witwaye neza ntawe utamwifuza kandi ni n’inshingano z’umukobwa wese kuko n’Imana yafashe umukobwa imuha inshingano zo kubaha igitsina gabo kuko Umugore yabaye ho kubera umugabo, rero n’urangwa n’imyitwarire myiza uzakundwa ntakabuza.




3.Isuku: Aha kugira isuku ni inshingano za buri kiremwa muntu ariko ku mukobwa ho biba akarusho kuko akenshi usanga umukobwa n’umuhungu batameze kimwe mu buryo bw’imiterere aho wenda twavuga ko uburyo umukobwa atuye bimusaba kugira isuku cyane kurenza umuhungu, niba uri umukobwa urangwa n’isuku ndakeka nta muhungu n’umwe uzagushidikanya ho.




4.Kwambara neza: iki twagihuza n’isuku cyangwa se kwambara neza bikunganira kugira isuku gusa burya abahanga baravuga ngo uwambaye neza agaragara neza. Birumvikana rero niwambara neza ntakabuza uzagaragara neza kandi uzanakundwa.

By Akayezu Snappy

  • admin
  • 23/08/2015
  • Hashize 9 years