UR- Rukara Campus: Abaturage Baratabaza ubuyobozi kubwa Rwiyemezamirimo umaze imyaka 2 atarabishyura amafaranga bakoreye

  • admin
  • 18/01/2017
  • Hashize 7 years
Image

Abaturage bakoreye Rwiyemezamirimo ubwo bubakaga kuri kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi riri I Rukara mu Karere ka Kayonza baratabaza ubuyobozi nyuma yo kumara umwaka wose basoje imirimo yo kubaka ariko amafaranga bakoreye bakaba batarayahabwa

Aba baturage bavuga ko basoje imirimo yo kubaka Urupangu rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara mu kwezi kwa Mutarama mu mwaka wa 2015 ariko bikaba bigeze izi saha nta mushahara bari babona

Nk’uko bigaragara mu nyandiko Ikinyamakuru MUHABURA.rw gifitiye kopi, aba baturage basoje imirimo yabo ndetse ku mafaranga bagombaga guhembwa hasigara agera ku bihumbi 369 (369000frw)

N’ubwo batari bahembwa ariko aba bakozi bagera kuri 13 barashyira mu majwi umukoresha wabo witwa NDONGOZI Elyse n’ubwo n’uyu mukoresha ahamya ko Rwiyemezamirimo ariwe wagakwiye kuba abazwa iby’ayo mafaranga kuko nawe atigeze amwishyura amafaranga yose ngo abashe guhemba abakozi yakoresheje, ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru MUHABURA.rw ku murongo wa Telefone igendanwa.

NDONGOZI ati “Nange erega ndarengana kuko amafaranga yabo n’ubwo batari bayabona si uko nayabimye ahubwo nange ntago nahembwe ni ukuri uwamfasha ni uwanyishyuriza nange nahita mbishyura kuko nange rwiyemezamirimo ansigayemoagera kubihumbi 500 yose”

Ku rundi ruhande ariko uyu Ndongozi ahamya ko hari amafara asigawemo na Rwiyemezamirimo wamuhaye ariko kuri NDANGIZA John ari nawe rwiyemezamirimo wapatanye na Kaminuza y’u Rwanda ahamya ko hari amafaranga amusigayemo ariko akavuga ko nawe hari inyubako atasoje kubaka neza kugirango abe yakwishyurwa amafaranga yose imvugo usanga zuje ukwitana bamwana

John ati “Amafaranga narayamuhaye umu sous tretant ahubwo sinzi impamvu atabishyuye kuko nange bakomeje kujya bampamagara nkababwira ko amafaranga nahaye umukoresha wabo ari menshi ayo musigayemo ni ay’uko hariaho atararangiza kubaka”

Iki kibazo cyaduteye kwegera ubuyobozi bw’Akarere dore ko abahagarariye Kaminuza y’u Rwanda bo bateye utwatsi aba baturage baregera amafaranga bakoreye

Ku murongo wa telefone twagerageje kuvugisha visi meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri aka karere ariko ntitwabasha gufatisha numero ye.

Gusa n’ubwo ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko aba baturage batigeze bagera ku karere ,Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude avuga ko aba baturage bakwiyambaza ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda byananirana akaba aribwo bitabaza Inzego za Leta.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 18/01/2017
  • Hashize 7 years