Undi musirikare mukuru mu ngabo z’u Burundi yiciwe mu Kamenge n’abantu bitwaje intwaro

  • admin
  • 09/04/2016
  • Hashize 8 years

Uwo musirikare wishwe ni Capt. Elie Mugabonuwundi wari umuganga Radiologue

Undi musirikare mukuru mu ngabo z’u Burundi kuri uyu wa Kane yiciwe mu Kamenge n’abantu bitwaje intwaro nyuma y’igihe gito abandi basirikare bakuru babiri bishwe muri iki gihugu ntihagire n’umwe mu bakoze ubu bwicanyi ufatwa.

Uwo musirikare wishwe ni Capt. Elie Mugabonuwundi wari umuganga (Radiologue) ku Bitaro bya Gisirikare bya Kamenge mu murwa mukuru, Bujumbura.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wungirije w’igipolisi cy’u Burundi, Moise Nkurunziza, ngo ubu bwicanyi bwabaye nka saa yine n’igice z’ijoro kuri uyu wa Kane ubwo abantu batatu bitwaje imbunda za pistol bafite na grenades binjiraga mu rugo rwa nyakwigendera mu gace kitwa Mirango 2 muri Zone Kamenge.

Capt. Mugabonuwundi nk’uko ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi dukesha iyi nkuru kivuga, ngo yari ari kumwe n’inshuti. Umwe mu bicanyi ngo yamurashe amasasu 3 mu mutwe ahita apfa.

Uyu muvugizi w’igipolisi yakomeje avuga ko kugirango hatagira ubakurikira bateye grenade ebyiri imwe iba ari yo iturika . Yongeyeho ko iperereza ryatangiye ariko ko nta muntu ukekwaho iki gitero wigeze afatwa

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/04/2016
  • Hashize 8 years