Undi Munyarwanda yatawe muriyombi muri Uganda ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda no gutunga imbunda

  • admin
  • 21/04/2018
  • Hashize 6 years

Umuryango wa Claude Iyakalemye uratabaza nyuma y’aho uyu Munyarwanda bivugwa ko akora akazi k’ubumotari muri Kampala aterewe muri yombi mu buryo budasobanutse muri Werurwe n’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI aho ari gushinjwa kuba intasi y’u Rwanda no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Umunyamategeko ukurikirana ibibazo by’uburenganzira bwa muntu, Eron Kiiza yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa gatanu, itariki 20 Mata 2018, ko umukiriya we yatwawe ku cyumweru, itariki 25 Werurwe 2018 akuwe muri gare ya Kisenyi muri Kampala rwagati aho yakoreraga.

Beatrice Nyirahabimana Umugore wa Iyakalemye, avuga ko amaranye n’umugabo we imyaka 8 kandi ngo nta kindi cyaha yari yarigeze ashinjwa n’abayobozi cyangwa abo bakorana.

Nyirahabimana aragira ati: “Nahamagawe nka saa mbiri mbwirwa ko umugabo wanjye yatawe muri yombi ku manywa n’abantu bamusanze aho aparika bakamuhamagara nk’aho ari abakiriya.

Yongeyeho ko umugabo we yagiye umugabo akamufata agahuruza ari nabyo byatumye bagenzi be bamenya ko afashwe.

Beatrice Nyirahabimana Umugore wa Iyakalemye Yavuze ko ubwo abantu bambaye imyenda ya gisirikare bahise bahagera baturutse mu modoka yari hafi aho yo mu bwoko bwa Toyota Noah, bakamusunikiramo nk’uko nkuru Chimpreports ikomeza ibitangaza.

Beatrice Nyirahabimana akomeza avuga ko yabimenyesheje polisi, ikamubwira ko igisirikare cyabamenyesheje ko gikora umukwabu muri icyo gice cyegereye gare ya Kisenyi, bakamugira inama yo kujya ku kigo cya gisirikare cya Mbuya.

Uyu mugore uvuga ko yagiye Mbuya inshuro nyinshi ariko akangirwa kubonana n’umugabo we, abibafishijwe n’abanyamategeko Urukiko Rukuru rwasabye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare, CMI, kugaragaza Lyakalemye.

Avuga ko ariko yaje gutungurwa no kumva yoherejwe ku kigo cya gisirikare cya Makindye .

Kuwa 18 Mata, Nyirahabimana avuga ko yabashije kubonana n’umugabo we akamubwira ko yari afungiye Mbuya kandi yakorewe iyicarubozo.

Umunyamategeko Cyiza akaba avuga ko kuri ubu uyu Munyarwanda ashinjwa gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Beatrice Nyirahabimana Ati: “Umuntu CMI yataye muri yombi mu maso y’abantu ari aho yaparikaga kuri gare ya Kisenyi nta kintu afite, ubu arabeshyerwa ko afite imbunda, nta no gushakisha mu rugo rwe kuraba.”

Uyu munyamategeko yakomeje abwira itangazamakuru ko aho yari afungiye yabajijwe ibibazo byinshi ku Rwanda na ambasade y’u Rwanda, ndetse agashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

Ubwo umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire yabazwaga, yemeje ko Lyakalemye yatawe muri yombi, yongeraho ko hari ibyaha akurikiranweho ariko ntiyabitangaza.

Umunyamategeko Kiiza akaba yakomeje agaragaza ko nubwo abakuru b’ibihugu byombi baherutse kugirana ibiganiro Abanyarwanda baba muri Uganda bakomeje gutabwa muri yombi bakanashimutwa n’inzego z’umutekano.

Yavuze ko muri Kanama 2017 yakiriye ibirego 11 by’Abanyarwanda bafunze barimo 9 birukanwe ku butaka bwa Uganda, mu gihe abandi babiri barimo gushinjwa mu rukiko rwa gisirikare.

Yasabye CMI kurekura Iyakalemye avuga ko ari umumotari usanzwe udafite amateka y’ubugizi bwa nabi.

Yanditswe na Niyomugabo Albert

  • admin
  • 21/04/2018
  • Hashize 6 years