Uncle Austin yashyize hanze indirimbo avuga ko izamuhindurira amateka

  • admin
  • 19/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Uncle Austi umaze kumenyererwa hano mu Rwanda mu bahanzi bakomeye mu njyana nyafurika, Uncle Austin yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nzacumura’. akaba yemeza ko ari indirimbo ishobora kumuhindurira amateka ndetse igakundwa ku rwego rwo hejuru

Nk’uko yabitangarije Inyarwanda Austin yavuze ko, iyi ndirimbo yayanditse afatanije na producer Bernard mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016.

Ati “Twayanditse njye na Bernard. Twari muri studio nshaka gukora indirimbo y’urukundo ariko itari direct ndagukunda tu. Ivuga umuntu wabonye rimwe gusa ukamukunda ukazahora wifuza kuzongera kumubona.”

Uncle Austin avuga ko ubwo bandikaga iyi ndirimbo, yifuzaga gukora indirimbo y’urukundo ariko itaziguye nkuko yagiye abikora mu ndirimbo nka Nzakwizirikaho, Ndagukunda nzapfa ejo n’izindi, ari nayo mpamvu yizeye ko abari bakumbuye inganzo ye yo muri ubu buryo baza kunyurwa n’iki gihangano cye gishya.

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Uncle Austin “NZACUMURA”

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 19/11/2016
  • Hashize 7 years