Umwuka utari mwiza hagati ya Zari na Diamond Platnumz

  • admin
  • 25/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomeje kwigarurira imitima ya benshi hirya no hino ku Isi cyane cyane ku mugabane wa Afurika, ngo haba hari ibimenyetso byerekano ko yaba agiye gutandukana n’umukunzi we, Zari, umunyamideli ukomeye.

Nk’uko Bongo 5, ikomeza ibitangaza ngo ari nayo dukesha iyi nkuru, Diamond avuga ko atishimiye umubano Zari afitanye n’uwahoze ari umukunzi we Ivan Ssemwanga, ndetse bakaba baranigeze kubana , nk’uko byagiye bihwihwiswa mu itangazamakuru.

Mu minsi ishize ni bwo Diamond yagiye avugira ku mbugankoranyambaga, yibasira Ivan Semwanga, wahoze abyumva kimwe na Zari, avuga ko nta mafaranga afite yo kwita kuri Zari.

Uyu mwuka utari mwiza uje mugihe Diamond na Zari biteguye kwakira undi mwana wa kabiri, nyuma ya Tiff Dangote.

Tubibutse ko uyu Ivan yabanje kubana na Zari ndetse bakaba bari bafitanye abana babiri, ariko bakaza gutandukana aribwo Zari yahitaga yisangira Diamond. Igiteye inkeke Diamond ngo ni uko muri iyi minsi Ivan akomeza kwandikira Zari amusaba ko yagaruka bakabana, kandi zari akaba atagaragaza ibimenyetso byo kumureka nk’uko ibiganiro byabo bibyerekana.


Umwuka utari mwiza hagati ya Zari na Diamond Platinumz
(photo internet)

Yanditswe na Ngabo Leonce/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/09/2016
  • Hashize 8 years