Umwe mu bayobozi bakomeye i Vatican yahaye umugisha imihoro yatemye abatutsi
- 11/04/2018
- Hashize 7 years
Ibi byemezwa na Senateri Tito Rutaremara avuga ko cardinal Giuseppe Bertello wari intumwa ya Papa mu Rwanda yahaye umugisha imihoro yatemye abanyarwanda atabizi ari agatego bamuteze.
Cardinal Giuseppe Bertello usigaye ari umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko ya Leta ya Vatican, yoherejwe mu Rwanda kuwa 12 Mutarama 1991 nk’intumwa ya Papa mu Rwanda icyo gihe yari Musenyeri.
Senateri Tito Rutaremara avuga ko uwo musenyeri yamwibwiriye ubwe ko yahaye umugisha imihoro yatemye Abatutsi atabizi.
Senateri Tito Rutaremara ati ” Yahamagawe i Kabgayi, i Byumba n’ahandi abwirwa ko hari impano Papa yoherereje u Rwanda igomba guhabwa umugisha nawe akagenda akabikora.”
Tito yemeza kandi ko ibyo byose Giuseppe yabikoraga aziko ari inkunga ivuye i Vatican atazi ko ari imihoro yo kwica Abatutsi.
Cardinal Giuseppe ngo yaje kwirukanwa mu Rwanda n’interahamwe Jenoside igitangira kugira ngo adakomeza kuvuga ubwicanyi kuko na mbere ngo yajyaga atanga izo raporo zerekeranye n’amabi yakorerwaga mu Rwanda n’abajenosideri.
Kuba Radio Vatican ari yo ya mbere yatangaje ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside, byari bikomotse ku byo uyu Cardinal Giuseppe Bertello yatangazaga.
Senateri Tito Rutaremara avuga ko uwo musenyeri yamwibwiriye ubwe ko yahaye umugisha imihoro yatemye Abatutsi atabizi.
Cardinal Giuseppe Bertello usigaye ari umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko ya Leta ya Vatican
Yanditswe na Habarurema Djamali