Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yatanze ubuhamya bwo gukekwaho gutanga ruswa Iburundi

  • admin
  • 01/03/2018
  • Hashize 6 years

CAF yari yatangaje, ko yatangiye iperereza kuri ruswa bivugwa ko Rayon Sports yashatse gutanga ku mukino wa CAF Champions League wayihuje Lydia Ludic Burundi Académic FC

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika yemeza ko yabonye, ni uko hari abayobozi ba Rayon Sports bafatiwe muri hoteli yari icumbikiye abasifuzi bakomoka muri Tanzania mbere y’umunsi umwe ngo umukino ube.

Kuri ibi byose byavugwaga kuri Rayon sports .Ubayobozi wa Rayon Sports utashatse ko amazina ye atangazwa, yatangaje ko atari bo bashatse gutanga ruswa ahubwo bari bagiye gucunga abayobozi ba Lydia Ludic kuko nabo bari bamenye ko bafite iyo gahunda noneho barahahurira niko guterana amagambo, Polisi iratabara.

Yagize ati “Twe twari turi i Burundi gutegurira ikipe no kureba ibikenewe. Gusa twaje kumenya amakuru ko Lydia Ludic ishaka gutanga ruswa ku basifuzi, turaperereza tumenya amasaha abayobozi bayo bari bugerere kuri hoteli. Icyo twakoze, twaravuze tuti reka tugende tubafatane igihanga.”

Yakomeje agira ati “Hoteli abasifuzi bari bacumbitsemo ifite imiryango ibiri, twe twanyuze muri umwe abayobozi ba Lydia Ludic banyura mu wundi noneho duhurira hagati tumera nka bya bisambo bibiri bihuriye ku nzu bigiye gutobora, kimwe kigatangira kikavuga ngo ndagufashe ikindi na cyo kiti ndagufashe.”

Avuga ko bamaze guhurira muri corridor bagaterana amagambo bamwe bashinja abandi ko babafashe bagiye gutanga ruswa, abayobozi ba Lydia Ludic kuko aribo bazi abapolisi babo, bahise babahamagara baratabara bababwira ko bafashe abayobozi ba Rayon Sports bagiye gutanga ruswa ari nayo mpamvu amakuru yakwiriye ariko abivuga.

Umuyobozi watanze ubuhamya bwo gukekwaho gutanga ruswa, yemeza ko nta kosa bakoze ndetse ngo n’amashusho yafashwe na camera zo muri hoteli bari bacumbitsemo azagaragaza ko batigeze binjira mu cyumba cy’umusifuzi


Gumana natwe kuri https://www.facebook.com/MUHABURA5/

https://twitter.com/

  • admin
  • 01/03/2018
  • Hashize 6 years