Umwe mu bashakishwaga hamwe na Kabuga yatawe muri yombi

  • admin
  • 10/12/2015
  • Hashize 8 years

Ladislas Ntaganzwa wari ku rutonde rumwe rw’abashakishwa barimo na Felicien Kabuga, yatawe muri yombi ku wa 7 Ukuboza 2015 muri Kongo ahitwa I Nyanzale mu Majyaruguru ya Kongo.

Amakuru dukesha urubuga wa Twitter rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda ( Mission of Rwanda UN), avuga ko Ladislas Ntaganzwa nyuma yo gutabwa muri yombi, ategereje koherezwa mu Rwanda kuburanishwa ibyaha akekwaho bya Jenoside. Hassan Bubacar Jallow wahoze ari umushinjacyaha mukuru w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ubwo yari i NewYork muri Leta Zunze Ubumwe z’amerika, kuri uyu wa Gatatu, ni we watangaje aya makuru y’ifatwa rya Ntaganzwa. Bubacar Jallow yavuze ko hari hamenyekanye amakuru y’uko Ntaganzwa ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, muri Goma.

Uyu mushinjacyaha yatangaje ko Ntaganzwa azahita yoherezwa mu Rwanda. Mu ijambo rye, Bubacar Jallow, yongera kwibutsa amahanga agicumbikiye abandi bakekwaho ibyaha bya Jenoside ko yabohereza mu Rwanda bagashyikirizwa ubutabera. Uyu mugabo yari ku rutonde rw’abashakishwa kubera ibyaha bya Jenoside bakoreye mu Rwanda, barimo: Augustin Bizimana, Félicien Kabuga, Fulgence Kayishema, Protais Mpiranya, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Charles Ryandikayo, Charles Sikubwabo n’abandi. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyizweho igihembo cya Miliyoni 5 z’Amadolari ku muntu uzatanga amakuru yifatwa ry’aba bagabo.

Ladislas Ntaganzwa yavutse mu mwaka wa 1962. Yayoboraga icyitwaga Komine Nyakizu, ubu ni mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Arakekwaho gukwirakwiza intwaro mu baturage mu gihe cya Jenoside, kuba ari we wari ku mutwe y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri iyo komini, akanayobora ibitero byicaga Abatutsi.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/12/2015
  • Hashize 8 years