Umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu akaba ari umuganga w’amenyo

  • admin
  • 25/04/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umukambwe Dr Kayitaba Etienne, umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu akaba ari umuganga w’amenyo, amaze imyaka 56 muri ubu buvuzi aho akora amenyo muri laboratwari akanayatera.

Uyu muganga ukorera muri Laboratoire de prothèses dentaire (Kanyamanza) ikorera mu mujyi wa Kigali, yatangiye ubu buvuzi mu 1961 ubwo yakoreraga i Burundi, akaza kubikomereza ku rugamba rwo kubohora igihugu no mu Rwanda nyuma y’aho rushyizweho umusozo.

Mu kiganiro na IGIHE Dr Kayitaba yavuze ko umuntu akenera gukorerwa amenyo no kuyaterwa mu gihe aya karemano yakutse bitewe n’impanuka cyangwa indwara ituma yangirika bikaba ngombwa ko inzobere mu kubanga amenyo isanga nta yandi mahitamo nyirayo afite keretse guterwa andi.

Ubusanzwe ngo isuku nke, ibiribwa bifite isukari nyinshi, kubura Calcium, kwigana imirire ya kizungu biri mu byongera indwara z’amenyo muri iki gihe.

Dr Kayitaba avuga ko indyo y’umwimerere ishobora gutuma umunyarwanda agira imyaka 60 agifite amenyo akomeye mu gihe abazungu benshi bagira imyaka 25 baramaze guterwa amenyo y’amakorano bitewe n’ibyo barya biyangiza hakiri kare. Kuvanga ibiryo bishyushye n’ibikonje, guhekenya shikarete uko abantu babonye, guhesha abana bakiri bato imiti ya ‘antibiotique’ ngo biri mu byangiza amenyo.

Gukoresha imiti y’amenyo ikwiye, koza amenyo buri munsi, kwisuzumisha kwa muganga w’amenyo nibura inshuro ebyiri mu mwaka, kurinda abana bato imiti ya ‘antibiotique’ no kutarya ibyo umuntu abonye byose biri mu byafasha kwirinda indwara z’amenyo.

Dr Kayitaba yavuze ko ubuvuzi bw’amenyo bumaze kwitabirwa na benshi ku rwego rumwe n’urwo Abanyarwanda bivuza izindi ndwara zisanzwe kuko babona mu buryo bworoshe inzobere zibafasha ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka yo hambere.

Dr Kayitaba ati “Mbere ya 1990 Abanyarwanda bajyaga kwiteza amenyo i Burundi cyangwa bakajya muri Uganda ariko ubu turabikora byose, nta bikorerwa ahandi kabone n’iyo haba ari i Burayi bidakorerwa mu Rwanda.”

Ubwoko bw’amenyo bukorerwa muri Laboratoire Kanyamanza

Muri iyi laboratoire hakorerwa ubwoko bubiri bw’amenyo burimo ayitwa ‘amovible’ akorwa mu binyabutabire byitwa ‘acrylique’ n’aya ‘ceramique’ yitwa ‘bridge’.

‘Amovible’ ni amenyo y’amakorano bisaba ko atekwa amasaha agera kuri ane kugira ngo aboneke. Uyatewe ayakuramo mu gihe cyo gukora isuku hirindwa ko ibyo kurya byitekeye hagati y’urusenge rw’akanwa na ‘appareil’ iyafashe byatuma umuntu anuka mu kanwa, icyakora kuyarisha biremewe.

Amenyo yo muri ubu bwoko ni yo ahendutse ku buryo guhera ku bihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda umuntu abasha gukorerwa iryinyo rimwe akanariterwa. Gusa ashobora kumeneka nko mu gihe umuntu ayakandagiye.

‘Bridge’ ni iryinyo rikorerwa umuntu maze kurimutera bigasaba andi abiri impande zose yo kurifata bigakora ikimeze nk’ikiraro ari na ho inyito yaryo yaturutse. Ayo muri ubu bwoko arahenze ndetse ni na yo agezweho muri iki gihe no mu bihugu by’i Burayi kuko aba ameze nk’aya kavukire nk’uko Dr Kayitaba abisobanura.

Usibye kuba amera nk’amenyo ya kavukire, ashobora kuramba igihe kirekire keretse umuntu aramutse atubahirije inama z’abaganga zirimo nko kuyarisha hatarashira amasaha abiri akimara kuyaterwa kuko bituma adafata.

Ibikoresho aya menyo akorwamo bitumizwa mu bihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Usibye abakutse amenyo bakeneye kuyasimbuza, Dr Kayitaba yakira n’abafite amenyo arimo akajagari ayo bita impingikirane akayasubiza ku murongo, abafite ayasohotse inyuma y’umunwa, abana bameze amenyo nabi kubera gukurwa ibyinyo n’abandi.

Hashize imyaka 2600 umuntu wa mbere akorewe anaterwa iryinyo, bikaba byarabereye mu cyahoze ari Étrurie(Toscane y’iki gihe), kamwe mu duce tugize u Butaliyani. Ryasimburaga amenyo atatu y’imbere(hejuru) hifashishijwe iryinyo ry’inka ryabajwe riterwa mu yandi yari asigaye.

Uko ubushakashatsi bwagiye butera imbere ni ko ubu buvuzi bwakwiriye mu bihugu byo hirya no hino ku isi kimwe n’ubundi bwose.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 25/04/2017
  • Hashize 7 years