Umwe mu bantu bakomeye mu ishyaka rya Perezida Trump yatangaje ko azahatana nawe mu matora ataha

  • admin
  • 16/04/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agiye guhura n’ihatana rikomeye mu ishyaka rye ry’abarepubulikani mbere y’uko amatora ya perezida w’Amerika aba mu mwaka utaha.

Bill Weld w’imyaka 73 y’amavuko wahoze ari guverineri wa leta ya Massachusetts, yabaye uwa mbere wo mu ishyaka ry’abarepubulikani utangaje ko azahatana na Perezida Trump mu mwaka utaha wa 2020.

Ariko azagorwa n’urugamba rwo kwigarurira ishyaka ry’abarepubulikani ryahinduye isura ikajyana n’amatwara ya Trump.

Weld yabwiye televiziyo CNN ati “Ntekereza rwose ko tugize imyaka itandatu yindi ikarangwa n’ibyaranze ubutegetsi buriho mu myaka ibiri ishize, byaba ari amakuba muri politiki”.

Akomeza agira ati”Rero nakorwa n’isoni mbaye ntarateye akaboko hejuru ngo niyamamaze”.

Videwo y’iminota itatu ikubiyemo ubutumwa bwe bwo kwiyamamaza, igerageza kureshya abatora igaragaza ibyo yagezeho mu mashyaka atandukanye, nkaho yashoboye gutorwa nk’umurepubulikani muri leta ya Massachusetts izwiho kuba igicumbi cy’abo mu ishyaka ry’abademokarate.

Iyo videwo irangirira ku butumwa bugira buti “Amerika nziza kurushaho itangirira hano”.

Weld yabaye guverineri wa Massachussets guhera mu mwaka wa 1991 kugera mu wa 1997, nyuma yo gukora muri minisiteri y’ubucamanza ku butegetsi bwa Perezida Ronald Reagan.

Mu matora ya perezida yo mu mwaka wa 2016, Bwana Weld yiyamamaje asangiye itike n’undi mukandida w’ishyaka rya Libertarian.

Ikusanyabitekerezo rya vuba cyane riheruka ry’ikigo Gallup rivuga ko 89 ku ijana (89%) by’abatora bo mu ishyaka ry’abarepubulikani bashyigikiye Bwana Trump.

Ku cyumweru gishize, ubuyobozi bw’ibikorwa byo kwamamaza Bwana Trump bwatangaje ko bumaze gukusanya miliyoni zirenga 30 z’amadolari mu mezi atatu abanza y’uyu mwaka, aruta kure ay’abakomeye bo mu ishyaka ry’abademokarate batangaje ko baziyamamaza mu matora ya perezida yo mu mwaka utaha.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/04/2019
  • Hashize 5 years