umwe mu bakuru ba al-Shabab, ’yiciwe mu gitero cy’indege muri Somalia

  • admin
  • 09/03/2020
  • Hashize 4 years

Igitero cy’indege muri Somalia cyishe umurwanyi mukuru wo mu mutwe al-Shabab w’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu, nkuko bitangazwa na radio y’igihugu ya Somalia.

Mu mwaka wa 2008, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari ku muntu uwo ari we wese waba afite amakuru yaho Bashir Mohamed Qorgab aherereye.

Amerika igaba ibitero by’indege kenshi muri Somalia biba bigambiriye intagondwa. Ntacyo iratangaza kuri ayo makuru. Umuryango wa Qorgab wemeje urupfu rwe.

Ni we wari ushinzwe ibyo gucura imigambi y’ibitero bigabwa ku bigo bya gisirikare, ndetse yagize uruhare mu bitero byagabwe muri Kenya, nkuko iyo nkuru ya radio y’igihugu ya Somalia ibivuga.

Qorgab yishwe ku itariki ya 22 y’ukwezi gushize kwa kabiri mu mujyi wa Sakow wo mu majyepfo ya Somalia, mu gitero ingabo za Somalia zafatanyijemo n’iz’Amerika, nkuko byatangajwe na radio y’igihugu ya Somalia.

Iyo nkuru ya radio y’igihugu ya Somalia ntabwo yasobanuye impamvu ubu ari bwo ayo makuru atangajwe.

Mu kwezi gushize, hari amakuru ataremejwe yatangajwe mu bitangazamakuru byo muri Somalia ko Qorgab yari yaravuye mu mutwe wa al-Shabab bivuye ku kutumvikana n’abandi bakuru b’uwo mutwe.

Al-Shabab ikorana n’umutwe wa al-Qaeda ndetse igenzura igice kinini cy’amajyepfo no hagati h’igihugu cya Somalia.

Yanagabye ibitero by’ibisasu mu gihugu gituranyi cya Kenya, ndetse ifatwa nk’umutwe wa mbere mubi cyane w’intagondwa muri ako karere.

Mu kwezi gushize, abarwanyi b’uwo mutwe bagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Kenya gikoreshwa n’ingabo za Kenya n’iz’Amerika, wica Abanyamerika batatu – umukozi wo mu gisirikare cy’Amerika n’abandi bakozi babiri.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/03/2020
  • Hashize 4 years